Mu myaka ya vuba, kimwe mu bibazo bikomeje kugibwaho impaka mu matorero ya Gikristo ni icyerekeye amaturo n’icya cumi (kimwe mu icumi).
Hari abakristo bavuga ko kimwe mu icumi kigomba gukomeza gutangwa nk’uko byakorwaga mu Isezerano rya Kera, mu gihe abandi bavuga ko mu Isezerano Rishya Imana isaba umutima utanga ku bushake aho gushyiraho ijanisha ryihariye.
Izi mpaka ntiziri mu Rwanda gusa. Zigaragara no mu matorero yo muri Amerika, u Burayi, Afurika n’ahandi, aho abahanga muri tewolojiya, abapasiteri n’abigisha ba Bibiliya bakomeje gusobanura iyi ngingo mu buryo butandukanye.
Abasesenguzi bagaragaza ko ikibazo nyamukuru atari ukumenya niba umuntu atanga cyangwa adatanga, ahubwo ari ugusobanukirwa icyo Bibiliya yigisha ku maturo, impamvu yatangizwaga ndetse n’uko akwiriye gukoreshwa muri iki gihe.
Mu Isezerano rya Kera, mbere y’uko amategeko ya Mose atangwa, Bibiliya ivuga ko Aburahamu yahaye Melikisedeki kimwe cya cumi cy’ibyari byanyazwe ku rugamba (Itangiriro 14:20).
"Kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose."
Nyuma yaho na Yakobo yasezeranyije Imana ko niramuka imurinze, azayiha kimwe mu icumi cy’ibyo izamuha (Itangiriro 28:22).
"Yakobo ahiga umuhigo ati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n’ibyo kwambara, nkazagaruka kwa data amahoro."
Abahanga benshi bagaragaza ko ibi byabaye mbere y’Amategeko ya Mose, ariko bitari itegeko ryahawe abantu bose, ahubwo byari igikorwa cyo gushimira Imana.
Nyuma y’aho, igihe Imana yahaga Abisirayeli amategeko binyuze kuri Mose, ni bwo kimwe mu icumi cyabaye itegeko rigamije gutunga Abalewi n’abatambyi, kuko bo batari bafite umugabane w’ubutaka nk’andi moko ya Isirayeli.
Mu gitabo cyo Kubara 18:21, Imana iravuga iti: "Abalewi dore mbahaye kimwe mu icumi cya byose kizatangwa n’Abisirayeli, kibe gakondo yabo. Nkibahembeye imirimo bakora yo mu ihema ry’ibonaniro."
Icyakora, amateka ya Bibiliya agaragaza ko kimwe mu icumi kitari kigamije gusa gutunga abatambyi.
Hari n’ibindi bice byacyo byagenewe gufasha abapfakazi, impfubyi, abanyamahanga n’abakene, kugira ngo hatagira ubura icyo kurya hagati mu bwoko bw’Imana (Gutegeka kwa Kabiri 14:28-29).
"Uko imyaka itatu ishize, uzajye ukuraho kimwe mu icumi cy’imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, ubibike iwanyu. Maze Umulewi kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe, n’umusuhuke w’umunyamahanga, n’impfubyi n’umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose."
Ni yo mpamvu bamwe mu bahanga muri tewolojiya bavuga ko intego nyamukuru y’icya cumi yari ukubaka umurimo w’Imana no kwita ku mibereho y’abari bafite ubushobozi buke.
Mu gihe cy’Abisirayeli, abatambyi n’Abalewi bamaraga igihe cyabo cyose bakorera mu rusengero. Ntibahingaga, ntibacuruzaga kandi nta butaka bwabo bwite bari bafite. Kubatunga byari inshingano z’abaturage.
Ibi ni byo bituma hari abakristo bibaza bati: Ese muri iki gihe, aho abapasiteri benshi bafite indi mirimo cyangwa bahembwa n’ibindi bigo, kimwe mu icumi kigomba gukomeza gutangwa nk’uko byakorwaga icyo gihe?
. Ni ikibazo gikomeje kugibwaho impaka.
Umwigisha wa Bibiliya John Piper, umwe mu bahanga bazwi cyane muri tewolojiya, yigeze kuvuga ko ikibazo kitagomba guhera ku ijanisha umuntu atanga, ahubwo ku mutima we.
Yagize ati: "Mu Isezerano Rishya, Imana ihamagarira abakristo kugira ubuntu mu gutanga kuruta kubara ku mubare runaka."
Ntabwo Piper ahakana gutanga kimwe mu icumi, ahubwo asobanura ko umukristo akwiriye kureba kure y’umubare, akareba umutima n’uburyo afasha umurimo w’Imana.
Undi muhanga muri Bibiliya, N. T. Wright, na we agaragaza ko mu Isezerano Rishya icy’ingenzi atari ugukurikiza amategeko ya Mose uko yakabaye, ahubwo ari ukubaho ubuzima bwo kugira ubuntu no gusangira n’abandi nk’uko Kristo yabigenje.
Ariko hari n’abandi bahanga batavuga rumwe na bo. Russell Earl Kelly, wanditse igitabo kizwi cyane kivuga ku cya cumi, avuga ko amategeko y’icya cumi yari agenewe Isirayeli ya kera, bityo adakwiye gufatwa nk’itegeko rihatira abakristo bo mu Isezerano Rishya.
Ku bwe, icyo Pawulo yigisha ni ugutanga ku bushake no ku rukundo, aho gutanga kubera igitutu cyangwa itegeko. Ibi bituma havuka ikibazo gikomeye: Ese Yesu we yabivuzeho iki? Ese Intumwa Pawulo yigishije iki ku maturo? Kandi Itorero rya mbere ryabigenzaga rite?
Ntuzacikwe n’igice cya kabiri cy’iyi nkuru yacu!