Ed choir ibarizwa mu itorero rya EAR Shyogwe, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho bise "Ni wowe ubitegeka" yakomotse ku mutingito uheruka kwibasira Akarere ka Rubavu.
Mu ruturuturu inyoni ziririmba, ku manywa izuba ricanye cyane, igihe cyo kweza no gusarura, ndetse n’igihe cyo kurumbya, ibyo bihe byose abahanga mu guhanga baricara bagatuza, bakabaza Imana igikwiye, bikarangira hashibutsemo indirimbo ihebuje.
Nanone mu muryi havuyemo ibiryoshye! Mu minsi ishize mu Rwanda muri rusange ndetse no mu ntara y’iburengerazuba by’umwihariko humvikanye umutingito udasanzwe wahahamuye abantu. Ibi byatumye korali EDI ibarizwa mu itorero rya EAR Shyogwe ifata ikaramu n’urupapuro ishishimura indirimbo nziza bise "Ni Wowe Ubitegeka".
Ni indirimbo yanditswe ubwo haherukaga kuba imidugararo ikirunga cya Nyiragongo kikaruka hakaba umutingito ugahungabanya abantu. Isubiza iki kibazo: Ku gihe cy’ibiza nk’imitingito, kuruka kw’ibirunga, ubushyuhe bukabije bw’isi n’amapfa, umuyaga, imyuzure n’inkuba byugarije isi muri iki gihe, umuntu w’Imana yakora iki?.
Muri iyi ndirimbo, korali Edi yagize iti: "Hasanzwe hatekerezwa ingamba zo gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza n’ibikorwa byo kwita ku bidukikije". Bakomeje bagira bati: "Ni byiza ariko ntibihagije, si byo byonyine bishoboka kandi bikenewe".
Bunzemo bati: "Yesu wakoze iki ubwo habaga umuraba ubwato bukarengerwa?. Yategetse umuyaga n’inyanja biratuza kandi asaba abigishwa be kugira kwizera ko Imana itegeka byose (Matayo 8:24-27)". Muri iyi indirimbo kandi bagira bati: "Kwizera Imana, kuyiramya no kuyisenga ni cyo gisubizo cy’ingenzi".
Korali Edi yatangiye mu mwaka wa 2012, yakomotse ku "Ijambo ry’Igiheburayo risobanura Umuhamya, Witness mu Cyongereza (Yosuwa 22:34). Mu Cyongereza bandika Ed, mu Kinyarwanda hakandikwa Edi.
Ibarizwa mu itorero rya EAR (Itorero Angilikani ry’u Rwanda), Diyoseze ya Shyogwe ikorera mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza).
Nk’uko biri muri iyi nkuru ducyesha InyaRwanda, Ed choir ni Korali itabarizwa muri Paruwase imwe runaka, dore ko ifatwa nka mpuzamaparuwase kuko abaririmbyi bahurira hamwe baturutse muri Paruwase 16, bakora imyitozo, bagasenga, bagakora n’ingendo z’Ivugabutumwa.
Ibihangano byabo biboneka kuri You Tube Channel yabo yitwa Ed Choir Rwanda. Indirimbo yabo nshya "Ni wowe ubitegeka", yakorewe muri Revival Studios isanzwe ikorana n’iyi korali.
Edi choir bashyize hanze indirimbo bise "Ni wowe ubitegeka"
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NI WOWE UBITEGEKA" YA KORALI EDI