Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana John Buntu yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ku Ngoma", ivuga ku bwami bw’Imana n’ubutware bwayo budashira, ashimangira ko buri wese akwiriye kubaho yiringiye Umwami uhoraho
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, John Buntu yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyaturutse ku buryo yatekereje ku butware bw’Imana, asanga ari ubwami budashobora kunyeganyezwa kandi buganje ku bantu bose.
Yagize ati: "Natekereje ku ngoma turiho y’Umwami wacu twese abatuye isi. Ntekereza uburyo ari ingoma nziza kandi izahoraho ibihe byose. Ni ho havuye igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo."
Uyu muhanzi yavuze ko "Ku Ngoma" atari indirimbo yandikiwe itsinda runaka ry’abantu, ahubwo ko ubutumwa buyikubiyemo bugenewe buri wese ushaka gukomeza kwizera no kugendera mu bushake bw’Imana.
Yasabye abakunzi b’umuziki wa Gospel kwakira neza iyi ndirimbo no kuyisangiza abandi, agaragaza ko yifuza ko ubutumwa bwayo bugera kure bushobore guhumuriza no gukomeza imitima ya benshi.
Mu gutunganya iyi ndirimbo, John Buntu yakoranye na Producer Popi, avuga ko ubunararibonye bwe bwagize uruhare mu gutuma isohoka iri ku rwego rwiza.
"Ku Ngoma" ije yiyongera ku zindi ndirimbo z’uyu muhanzi zirimo "Ibihamya", mu gihe avuga ko akomeje gukora ku yindi mishinga mishya azagenda ageza ku bakunzi b’umuziki wa Gospel.
Indirimbo "Ku Ngoma" yamaze kujya hanze. Yirebe kuri YouTube