× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana ibera hose icyarimwe, n’iwawe mu rugo yakumva gusenga kwawe - Pastor Rugamba Erneste

Category: Pastors  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Imana ibera hose icyarimwe, n'iwawe mu rugo yakumva gusenga kwawe - Pastor Rugamba Erneste

Nyuma yuko ahitwa Kanyarira ho mu Kagari ka Mpanda, mu Murenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango abenshi basengeraga hafunzwe hakiyongera ku handi na ho hafunzwe, ubu umuntu utinyuka kujya gusengerayo abona icyapa kibuzanya kuhasengera, yareba nabi agahita afungwa.

Iyi ni inama Rev. Rugamba Erneste uhagarariye itorero Living Word Temple, ururembo rw’Intara y’Amajyepfo yagiriye abasengera ahantu hameze nka Kanyarira. Ati: “Ubuyobe bukabije mu basenga bukurura amakimbirane mu bashakanye".

Mu bihe byahise twagiye twumva abanyamadini n’amatorero bagiye bagwa aho bagiye gusengera, ku misozi n’ibibaya, mu masenga, yewe mu migezi n’ahandi, aha ni ho n’abashakanye bajya gusengera bakavayo babwiwe bati ‘uyu si umugabo wawe cyangwa si umugore wawe’ mu gihe babyaranye abana barenze batanu.

Abahanuzi, aberekwa cyangwa ababonekerwa bafite uruhare runini mu gusenya ingo z’abubatse aka wa mugani ngo ‘usenye urwe bamutiza umuhoro.’ Hano ni ho bisaba kwitondera niba amasengesho yasenyera abubatse, kuba Leta yarafashe ingamba zo guhagarika ahasengerwa hose, ubundi ibyatuma hazategurwa kunga imiryango yose ifitanye ukutumvikana.

Reka tuvuge imwe mu misozi yagiye iberaho ibibazo birimo n’ipfu zitandukanye. Hari i Kanyarira, mu Musozi wa Murya, Kizabonwa, ku Rusumo hafi ya Gaseke ho mu Karere ka Rulindo, mu Buvumo bwa Nduba ho muri Gasabo, mu mazi yo mu Bugarama n’ahandi henshi.

Ese abayoboke b’amadini bazahindura imyumvire, bajye bamenya ko Imana ibera hose icyarimwe, ko n’iwabo mu ngo yakumva gusenga kwabo?.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.