× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papa Leo XIV: “Umwanditsi w’igitabo na we aba ari umuhuza ku bantu n’Imana”

Category: Pastors  »  10 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Papa Leo XIV: “Umwanditsi w'igitabo na we aba ari umuhuza ku bantu n'Imana”

Mu nama idasanzwe yabereye i Vatican ku wa 24 Kamena 2026, Papa Leo XIV yakiriye itsinda ry’abanditsi 28 baturutse mu bihugu bitandukanye by’isi, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’Inzu y’Ibitabo

Iyi Nzu ya Vatican izwi nka Libreria Editrice Vaticana (LEV), yabereyemo umuhango wahuje abanditsi bazwi ku rwego mpuzamahanga, aho Papa Leo XIV yagaragaje ko kwandika ari igikorwa gifite agaciro gakomeye mu buzima bw’umuntu no mu gushaka ukuri.

Mu ijambo rye, Papa yavuze ko kwandika atari ugushyira amagambo ku rupapuro gusa, ahubwo ko ari uburyo bwo kwigaragaza imbere y’abandi n’imbere y’Imana.

Yagize ati: “Kwandika, nk’uko mubizi, ni igikorwa cy’ukuri no kugaragaza iby’imbere mu muntu, kuko kigaragaza abo turi bo, ibyo twizera n’ibyo twiringira, isi twifuza n’ahazaza turota.”

Papa Leo XIV yasobanuye ko igihe umuntu yinjiye mu buzima bw’imbere mu mutima we, aba atari kure y’Imana.

Yagize ati: “Iyo twinjiye mu ndiba y’ubumuntu bwacu, ntituba kure y’Imana; kuko aho, hagati mu mateka y’abantu, Imana irigaragaza.”

Ibi byafashwe nk’ubutumwa bukomeye busobanura ko ubuvanganzo n’inyandiko bishobora kuba inzira yo gushaka ukuri no kwegera Imana.

Mu biganiro byakurikiye uwo muhango, bamwe mu banditsi bagaragaje impungenge z’uko ubwenge bw’ubukorano (AI) bushobora kugira ingaruka ku mwuga wo kwandika no ku buhanzi muri rusange.

Umwanditsi Paul Elie yavuze ko nubwo AI ishobora gufasha mu bintu bimwe na bimwe, ishobora no guteza ikibazo mu buvanganzo: “AI ni ikibazo gikomeye ku buvanganzo no kwandika, ariko Papa yabigarutseho avuga ko dukeneye abanditsi. Impamvu ni uko kwandika ari igikorwa cy’ubwisanzure, atari ikintu gikorwa na porogaramu.”

Papa Leo XIV yasabye abanditsi gukomeza gufasha abantu kwegera ukuri binyuze mu nyandiko zabo, anabibutsa ko ibitabo n’ubuvanganzo bikiri ingenzi n’igihe isi iri kwihuta mu ikoranabuhanga.

Uyu muhango washoje wibutsa ko nubwo isi iri mu bihe by’ikoranabuhanga rikomeye, ubumuntu, inkuru n’ukuri byanditswe bigikomeje kugira agaciro gakomeye mu buzima bw’abantu n’ukwemera kwabo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.