× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ikorere uburiri bwawe wigendere! Fill The Gap yatumiye Richard Nick Ngendahayo mu gitaramo cyitezweho gukiza imitima

Category: Artists  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ikorere uburiri bwawe wigendere! Fill The Gap yatumiye Richard Nick Ngendahayo mu gitaramo cyitezweho gukiza imitima

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka 15 ategerejwe. Ni mu gitaramo cyiswe “Niwe Healing Concert” kizabera mu nyubako ya BK ARENA kuwa 23/08/2025. Kuza gutaramira mu Rwanda byemejwe, nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo “Uri byose.”

Niba warahembuwe umutima n’uyu muramyi mu ndirimbo nka Niwe, Ibuka, Mbwira iby’ushaka wemere ngushime, Ijwi ryongorera,” iki ni igihe cyawe cyiza cyo kongera gusurwa n’Imana, ubugingo bwari bwaraguye umwuma bukongera gutohagira nk’amashami y’imikindo.

Niba ufite indwara zananiranye, binyuze muri iki gitaramo Niwe Healing Concert cya Richard Nich Ngendahayo - iki ni igihe cyo gusubizwamo ibyiringiro, ukabyuka ku gisasiro nk’uko Yohana 5:8 hagira hati: “Yesu aramubwira ati ‘Byuka wikorere uburiri bwawe ugende.’”

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuwa 09 Gicurasi 2025, sosiyete yitwa Fill the Gap yatanze umucyo ku makuru yari amaze iminsi ahwihwiswa y’igaruka ry’umuramyi w’ibihe byose Richard Nick Ngendahayo.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abarimo Robert Sano, Eric Mashukano umuyobozi wa Moriah Entertainment Group, umuramyi Guy Badibanga, Gaby Irene Kamanzi wasanze ibirori bihumuje ndetse na Haguma Natasha umuhuzabikorwa wa sosiyete yitwa Fill the Gap (sosiyete y’imyidagaduro itegura ibirori).

Natasha yabwiye itangazamakuru ko ryatumiwe mu rwego rwo gupfundura agaseke (kwemeza ko iyi sosiyete yatumiye umuhanzi umaze imyaka myinshi aririmba, aramya ariko akaba ataherukaga gutaramira Abanyarwanda.

Richard Nick Ngendahayo akaba agiye gutaramira Abanyarwanda tariki ya 23 Kanama 2025 mu gitaramo kizabera muri BK ARENA. Ni mu gitaramo cyiswe “NIWE HEALING CONCERT.”

Uyu muramyi uherutse gusohora indirimbo “Uri byose nkeneye”, amaze imyaka igera kuri 15 aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas mu Mujyi wa Dallas, bikaba biteganyijwe ko azagaruka i Kigali mbere y’igitaramo akagirana ikiganiro n’itangazamakuru.

Fill the Gap ni sosiyete isanzwe itegura ibitaramo by’abahanzi, aho kuri ubu igiye gukomeza gukorana n’abahanzi batandukanye b’ibyamamare nk’uko Madame Natasha yabitangaje.

Kuba barahereye kuri Richard Nick Ngendahayo, Natasha yavuze ko impamvu ari uko ari umuhanzi ukunzwe kandi ufite indirimbo nziza ziririmbwa n’abantu benshi batandukanye, ukorera mu gihe cy’Imana, dore ko hari abandi bagerageje kumuzana ariko ntibyakunda. Natasha yavuzeko Fill the Gap ifite inzozi ndende.

Sangwa wa Radio 10 yabajije icyashoboje Fill the gap kuzana uyu muhanzi mu Rwanda kandi hari ababigerageje bikabananira. Natasha yasubije ko icyabashoboje ari uko ubutumire bwa Nick bwahuriranye n’igihe cy’Imana aho Richard yateganyaga kugaruka mu muhamagaro.

Undi munyamakuru yabajije niba kuba Richard Nic Ngendahayo umaze imyaka 15 atari mu gihugu, bitazatuma abantu batitabira igitaramo cye kubera ko batamuherukaga. Yasubijwe ko kuba Richard Nick Ngendahayo ari umuramyi wari ukumbuwe, ufite indirimbo zikunzwe kandi zikaba zicurangwa ku maradiyo atandukanye, ari gihamya ko igitaramo cye kizitabirwa n’abantu benshi cyane.

Cyari igihe cyiza cyo gushimangira urugendo rwa Richard Nic Ngendahayo I Kigali.

Abanyamakuru bari babukereye aho bari baje bitwaje uruhago rw’ibibazo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.