Twese abemera Imana tuzi ko ibikorwa by’umwamda n’irari ry’ibitsina ritagira rutangira ari bimwe mu bimenyetso byavuzweho n’abahanuzi ndetse n’abanditsi ba Bibiliya mu bizaranga iherezo ry’iminsi y’imperuka. (1Petero 4:3).
Umusore witwa Olivier ushinjwa gufata abakobwa ku ngufu yateye abizera Imana kongera gutekereza ku bihe bya nyuma turimo.
Ni mu Karere ka Rubavu gaherereye mu ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda, aho abakobwa batari bake bo mu murenge wa Cyanzarwe, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2023 basobanuye uburyo umusore witwa Olivier uvuka mu Kagari ka Rwangara amaze igihe abafata ku ngufu.
Uyu musore si ukubafata ku ngufu gusa ahubwo amakuru avuga ko anabakubita iyo bazanye amananiza. Aba bose barasaba inzego zibishinzwe kubarenganura, Olivier akishyura ibyo yakoze.
Ikinyamakuru Umuseke cyaganiriye na Bwiza wavuganye na bamwe mu bakobwa bafashwe ku ngufu bamubwira uko byagenze.
Uwa mbere muri bo witwa Igihozo Divine yavuze ko Olivier n’abandi basore babiri bari bitwaje umuhoro, bamusanze ari gucuruza ari wenyine bakamufata ku ngufu. Igihozo yagiye kumurega ku murenge ariko Olivier ahita acikishwa n’iwabo.
Uwa kabiri ni Uwiduhaye w’imyaka 19. We bamuteye ubwoba kubera akuma bari bafite bituma abemerera gukora ibyo bashaka nta mananiza aho kugira ngo yipfire. Iki gihe ngo Olivier yari ari kumwe n’undi musore w’igikara nk’uko Uwimana amwita kuko atazi izina rye.
Ntibyarangiriye aho kuko nyuma y’uko akize ibikomere yakuye muri uko guhemukirwa, hashize iminsi itatu, Olivier na mugenzi we baramuhondaguye aratabaza ntihagira umutabara.
Bashakaga kumwaka ikote yari aherutse kugura. Uwimana yatinye kumurega kubera ubugome amuziho. Yumvaga ko namurega bagahura noneho azamuhuhura.
Uwa gatatu ni Uwimpuhwe Joyeuse ukorera mu kabari gaherereye ahitwa Ryabizige. Olivier yamugezeho aho akorera afite umuhoro n’inkoni amubwira ko amushaka ariko umukobwa amwima umwanya.
Ku wundi munsi Olivier yaragarutse noneho ahita amukurura amuvana kuri kontwari amujyana mu gikari, amusaba ko batemberera mu gace kitwa Kibaya.
Gusa muri icyo gikari hari hariyo umuntu, ahita aburira Joyeuse amubwira ko niyemera bakajyana aramufatirayo ku ngufu. Ku nshuro ya gatatu Olivier yaragarutse amubaza amafaranga aramwishyura nibaryamana ariko umukobwa amubwira ko atari indaya.
Ku nshuro ya kane bwo Joyeuse yagize ibibazo bikomeye kuko Olivier yamusabye kumuha ishati yari yambaye, arabyanga kuko ari yo yonyine yari afite.
Yahise amukurura amabere, umukobwa yumvise agiye gupfa yemera gutanga ishati. Kandi ku munsi wari wabanjirije uwo na bwo Olivier we n’itsinda rye bashatse kumufata ku ngufu ku bw’amahirwe abacika mu mayeri.
N’ubwo Olivier ari we wazengereje abantu cyane ntagenda wenyine kuko hari itsinda ry’abasore bagera mu icumi bafatanya muri ibyo bikorwa byo guhohotera abakobwa.
Nk’uko Bwiza yabivuze, ubu Olivier yatawe muri yombi aho afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwa Busasamana.
Gitifu w’umurenge wa Cyanzarwe yatangaje ko icyo Olivier akurikiranyweho ari urugomo gusa atari ubusambanyi.
Gusa n’ubwo mu bo bakorana ari we wenyine wafashwe ariko iperereza riracyakomeje kandi ngo yizeye ko na bo bazafatwa, abo bakobwa nibakomeza gutanga amakuru. Abo bandi ngo batuye mu murenge wa Busasamana.
Intumwa Petero yaranditse ati: Nuko rero, ubwo Kristo yababarijwe mu mubiri, namwe mugire imitekerereze nk’iye, kuko umuntu wababarijwe mu mubiri aba yaritandukanyije n’ibyaha, 2 kugira ngo igihe ashigaje cyo kubaho mu mubiri abeho adakora ibihuje n’irari ry’abantu, ahubwo abeho akora ibyo Imana ishaka.
3 Igihe cyashize cyari gihagije kugira ngo mukore ibyo abantu b’isi bakunda, igihe mwagenderaga mu bikorwa by’ubwiyandarike, irari ry’ibitsina ritagira rutangira, gukabya kunywa divayi nyinshi, kurara inkera, kurushanwa mu kunywa inzoga n’ibikorwa by’akahebwe byo gusenga ibigirwamana.
4 Kubera ko mutagikomeza gufatanya na bo gusaya muri ibyo bikorwa by’ubwiyandarike, birabatangaza maze bakagenda babatuka. 5 Ariko abo bantu bafite icyo bazaryozwa n’uwiteguye gucira urubanza abazima n’abapfuye.
6 Ni yo mpamvu abapfuye na bo batangarijwe ubutumwa bwiza kugira ngo bacirwe urubanza ku bw’umubiri, dukurikije uko abantu babibona, ariko bashobore kubaho ku bw’umwuka, dukurikije uko Imana ibibona.
7 Ariko iherezo rya byose riregereje. Ku bw’ibyo rero, mugire ubwenge kandi mube maso kugira ngo mushishikarire gusenga. (1Petero 4:1-7).
Ese wahera he uhakana ko ibyo Olivier na bagenzi be bakoze ari ikimenyetso cy’uko imperuka yegereje?