"Hari igihugu tugiye gutaha umurwa wera i Siyoni cyarimbishijwe abera bo mu isi ngo bagitahemo baruhuke." Iyi ni indirimbo nshya "Hari Igihugu" ya Korali Ukuboko kw’iburyo ya ADEPR Gatenga.
Benshi buzuye Umwuka Wera binyuze mu bihimbano by’iyi korali abandi bisanga mu byizerwa, Satani yabuze ingabo nyinshi ku bw’ibihimbano by’iyi korali. Uwagabiwe na nyir’ingabire ahora asenderejwe ibyo guhumuriza abagenzi bajya mu ijuru. Niyo mpamvu kuri ubu dutangiye ukwezi kwa Gashyantare twiyumvira iki gihimbano gishyashya.
Paradise.rw ntiyatinze mu ikoni, mu kiganiro na Maurice Hakizimana uyobora Korali Ukuboko kw’Iburyo yagize ati: "Indirimbo "Hari igihugu" irimo ubutumwa buvuga ko nyuma yo kubabara, inzara agahinda, ubukene, gupfusha, n’ibindi bibazo, hari ikindi gihugu tuzabomo ijuru, turakangurira abantu kurikumbura kugira ngo tuzabaneyo".
Benshi bamenye iyi korali mu ndirimbo zuzuye amavuta n’amashimwe, by’umwihariko indirimbo "Ikidendezi" ikaba yaratumye benshi bisanga mu ijuru mu buryo bw’umwuka.
Agaruka kuri iyi ndirimbo, Bwana Maurice Hakizimana yagize ati: "Ikidendezi yahinduriye benshi gukiranuka, barihana, abandi bari barwaye imibiri, imitima n’ubugingo twakira ubutumwa butubwira ko bahagurutse mu ngobyi bakira indwara z’amayobera binyuze mu kwizerera Kristo muri iyi ndirimbo".
Yunzemo ati; "Iyi ndirimbo Ikidendezi yazamuye izina ryacu, biboneka ko isengesho twazenze mbere yo kuyisohora lmana yashyizemo ukuboko kwayu gukomeye".
Agaruka ku mishinga Korali Ukuboko bw’Iburyo iteganya muri uyu mwaka wa 2025, yagize ati: "Uyu mwaka dufite imishinga myinshi, ibitaramo, ibiterane, gusohora indirimbo nyinshi, kwegera ababaye dore ko roho nzima ikorera mu mubiri muzima".
Hagamijwe kwagura imbago no kugeza ubutumwa bwiza hirya no hino, mu Rwanda no mu mahanga, yavuze ko bateganya kurushaho gukorana n’itangazamakuru no kwagura imbuga nkoranyambaga.
Yaboneyeho gusaba abakunzi b’iyi korali kurushaho kubegera no kubasengera, kubagira inama no kubaha amafaranga.
Bwana Maurice Hakizimana yanaboneyeho gushimira itorero rya ADEPR iyi korali ibarizwamo. Yagize ati: "Turashimira itorero rituba hafi mu muhamagaro wacu. Turashimira imiryango tuvukamo idufasha mu ivugabutumwa ryacu.
Turashimira itangazamakuru ryo mu Rwanda rikomeje kudufasha kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kandi imihigo irakomeje."
Korali y’ubukombe, korali y’amateka!
Kuva 17-22/11/ 2014 Korali Ukuboko kw’Iburyo yakoze Yubile y’imyaka 25. Mu 2015 hatangijwe ibiterane yita gufasha n’umutima. Mu 2016 yatangiye gutegura Album y’amashusho ya kabiri yitwa "Irabyukuruka" ari na bwo yakiriye abaririmbyi b’abahanga mu kuririmba ari bo Gikundiro Rehema, Uwizeye Claudine na Usanase Nice.
Kuva 7-13/08/2017 Ukuboko kw’Iburyo yakoze ’Launch’ ya album ya 2 yitwa "Irabyukuruka". Muri uwo mwaka ni nabwo iyi korali yakiriye ’Dirigeant’ Byicaza Aimable, n’abacuranzi b’abahanga Byiringiro Samuel, Tuyishime Samuel na Uwayezu Jeremie.
Ku cyumweru 1/12/2019, iyi korali yamuritse album ya 3 yitwa "Ikidendezi" irimo indirimbo 8: Ese wajyayo, Ikidendezi, Imirimo, Imitima yacu, Kuro, Nafurahiya, Ndavuga Imana na Umunyembabazi. Yasize bakoze ’Live shooting’ ya album ya 4 yiswe "Si ku kidendezi gusa" yakomwe mu nkokora n’ibihe isi yose yanyuzemo bya Covid-19.
Album "Si ku kidendezi gusa" yashyizwe hanze muri 2021 irimo indirimbo 8 (Si kukidendezi gusa, Hashimwe Yesu, Kisima, Uwabambwe, Isezerano, Intwari, Aracyakora na Uri iriba). Kuva icyo gihe korali yakomeje ivugabutumwa.
Yaje no kongera gutegura igiterane cyo gufasha n’umutima mu 2023, ari nabwo yafashe album iri kugenda ishyira hanze muri iyi minsi irimo indirimbo: "Ndi Imana" yagiye hanze 12/2023 na "Abera b’Imana" yagiye hanze 26/4/2024 saa moya z’umugoroba.
Chorale Ukuboko kw’iburyo ikunda gusenga no kwicisha bugufi, igendera ku ntego bise "Kugumana isezerano ryo gukorera Imana “The vow to serve the Lord”.
Korali Ukuboko kw’Iburyo irakataje mu ivugabutumwa mu ndirimbo