× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igizwe n’Indirimbo 6: Patrick Nishimwe yashyize hanze Album ya mbere yise "Shammah"

Category: Artists  »  5 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Igizwe n'Indirimbo 6: Patrick Nishimwe yashyize hanze Album ya mbere yise "Shammah"

Patrick Nishimwe umwe mu baramyi baminuje umuziki yashyize hanze Alubumu yise Shammah igizwe n’Indirimbo 6.

Ni Alubumu igizwe n’Indirimbo zikubiyemo ubutumwa bugamije kwegereza imitima Imana. Album “Shammah” igizwe n’indirimbo esheshatu, ari zo: "El Shaddai", "Mutima Wanjye", "Ubereye Gushimwa", "Shammah", "Imbabazi zawe", na "Mazi y’Ubugingo".

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Paradise, Patrick Nishimwe yagize ati: "Iyi album “Shammah” ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku kuramya no guhimbaza Imana twizeye ko Iri kumwe natwe, twiringira imbabazi zayo."

Ni album yageze ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 20-05-2025 ariko ikaba yaratangiye gutunganywa kuva mu mwaka wa 2021( mu buryo bw’amajwi) mu gihe amashusho yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2023 kugeza mu mwaka wa 2026. Kuba yaratinze kugera ku bakunzi be ni ibintu afata nk’umugambi w’Imana.

Ati: "Ni album igiye gukurikirwa n’ibindi bihangano byinshi kandi mu gihe cya vuba, nizera ko bizahembura benshi ndetse bikabafasha mu busabane n’Imana".

Iyi Album yakozwe n’aba Producer batandukanye barimo Yosef Tatenda Gurupira na Courage Manyumwa uzwi nka C.O.G Beatz bo muri Zimbabwe, mu gihe amashusho yatunganyijwe na BJC wo mu Rwanda.

Agaruka ku mvano yo gusohora Alubumu yose imbumbe yagize ati: "Ndumva mfite muri njye ibihimbano bw’Umwuka byinshi ndetse n’ubu nyinshi mu ndirimbo nshya zamaze gutunganywa bityo ndifuza kugira ngo izindi zinone aho zijya."

Patrick Nishimwe ni imwe mu mpano idasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu karere k’ibiyaga bigari.

Yavukiye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, yatangiye kuririmba akiri umwana muri korali y’abana izwi nka “Sunday School.” Nubwo yari afite impano yo kuririmba kuva akiri muto, yatangiye gukora umuziki ku giti cye mu mwaka wa 2016.

Nyuma yo gutangira urugendo rwe rwa muzika, yumvise ko akeneye kwiyungura ubumenyi maze ajya kwiga ibijyanye n’umuziki no kuramya Imana muri Reformed Theological College iherereye muri Uganda.

Patrick Nishimwe umwe mu baramyi b’abahanga dore ko ari n’umucuranzi mwiza

Kuri ubu wabona iyo Alubumu ku mbuga nkoranyambaga

Gahunda ni Non-Stop kuri we

RYOHERWA NA ALBUM YA MBERE YA PATRICK NISHIMWE

REBA INDIRIMBO YE NSHYA "UBEREYE GUSHIMWA"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.