Umuramyi Queen Eunice yavuze ko kuba yakorana indirimbo na Israel Mbonyi abifata nk’igitangaza cyaba kimanutse kivuye mu ijuru nka ya Manu Imana yahaye abisrael.
Mu gitabo cyo kuva 16:12-20 hagaruka ku nkuru z’abisirayeli bahawe Manu ivuye mu ijuru. Kuri bo byababereye igitangaza kuko bwari ubwa mbere umwana w’umuntu abonye ibyo kurya bimanutse biva mu ijuru. Ibi byari igitangaza kuko bari bamenyereye kurya ibyo kurya byiganjemo ibimera.
Queen Eunice ubwo yaganiraga na Paradise yavuze ko akunda byimazeyo umuramyi Israel Mbonyi akaba akunda n’uburyo bw’Imiriirmbire ye.
Abajijwe uko yakwakira kuba umunsi umwe yazisanga yahuriye nawe mu ndirimbo, yagize ati: "Nabifata nk’igitangaza gikomeye nka Manu yamanutse mu ijuru igahabwa abisirayeli. Ibi yabigarutseho mu kiganiro na Paradise nyuma yo gusohora indirimbo nshya.
Yongeyeho ati: "hhh ni nko kurota kwiza mbonye ndyamye nkakanguka mu gitondo bakansiga, bakanyambika maze bakambwira ko habura amasaha nkajya kuririmbana na Israel Mbonyi umwe mu baririmbyi ba mbere muri Afurika, nabyishimira kandi nagerageza uko nshoboye kugira ngo abantu bangiriye icyo cyizere ntibicuze icyatumye babikora."
"Rero urumva kwisanga ndimo gukorana nawe byaba ari ibidasanzwe ku buzima bwanjye, uretse Kristo wenyine wampa Mbonyi tugakorana naho ubundi ntabwo mbiteganya keretse bibaye mu buryo bw’igitangaza nka ya Manu yaturutse mu ijuru igahabwa abisraeli."
Hashize iminsi mike Queen Eunice asohoye indirimbo y’icyongereza yitwa "Waiting for you". Ni imwe mu ndirimbo nziza zakiriwe neza. Avuga ku butumwa bukubiyemo yagize ati: "Ubutumwa buyikubiyemo ni ubw’isengesho ryiyegurira Imana.
Kandi nifuzaga kubwira abantu ko ibyo baba bari gucamo byose ko hari uri hejuru yabyo kandi ari abanyembaraga. Abantu dusenge tumwizeye kandi tumutegereze wenyine niwe ubasha gukora ibiruta ibyumuntu yatekereza nibyo yakora".
Iceyerecyezo cy’umuziki kuri Queen Eunice
Avuga ku cyerecyezo cye, yagize ati: "Kuri ubu icyerekezo ni ugukora indirimbo nshya nyinshi zikubiyemo ubutumwa bwiza kandi zikozwe mu buryo bwa Contemporary gospel music abantu bakarushaho kumva ubutumwa bwiza buryoheye amatwi.
Uko Imana izajya impa ibihimbano nzajya mpirimbanira kuba umugaragu mwiza w’abantu mbagezaho ubutumwa mu buryo bwiza bwahurirwaho na benshi kandi bukubaka ubuzima bwa benshi. Mbese umuziki wagira impinduka mu gihe Yesu akintunze inkoni yo guhirwa".
Hari ikintu cyamutunguye
Muri iki kiganiro kiryoshye nk’isosi y’insambaza, Queen Eunice ati: "Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo hari ikintu cyantunguye. Kubona indirimbo yanditse mu cyongereza cyanjye utagereranya n’icyavukiye iwabo wacyo ariko abantu bakaba bakomeje kuba inshuti y’iyi ndirimbo.
Kuri njye nk’umuramyi ugitangira urugendo byanyubatsemo imbaraga ndetse bimpa icyizere cy’uko ndi umuyoboro mwiza Imana inyuzamo ubutumwa bwayo. Kuba ubu butumwa butambuka bukagera kure cyane bugatambuka nk’inyenyeri nabishimiye Imana idukoresha iby’ubutwari ititaye ku ntege nke zacu."
Hari igihe umwanditsi yavuga Queen Eunice umuntu utamuzi akagirango ni igikomangoma gitwaza ibindi urunywero n’amazi, ku rugamba kigasigara inyuma. Oya siko bimeze. Niba hari ijwi riryoshye kandi riyunguruye, rikazira urujwijwi n’amakaraza, ni ijwi Imana yahaye Queen Eunice.
Ni umuririmbyi utuje uririmbana ishyaka ryinshi, iyo afashe indangururamajwi abamuzi baba biteze ko ikirere kigiye kwereruka mu buryo bw’Umwuka. Ku bamuzi neza basobanukiwe n’imiririmbire myiza ya live bamubonamo igisubizo cy’umwuma wo gukendera kw’Impano z’abaramyi b’abakobwa.
Ngo kuririmbana na Israel Mbonyi yaba ari igitangaza nka ya Manu yamanutse mu ijuru - Queen Eunice!
Queen Eunice, atuye mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Nyamata, ari na ho asengera muri ADEPR Nyamata. Ni umunyeshuri muri kaminuza, aho yiga Business Management. Ni umuririmbyi ubikunda cyane.
Urwo rukundo rwatangiye akiri muto, akurira mu miririmbire kugeza atangiye kuririmba muri korali. Nyuma yatangiye kwandika indirimbo, ariko akazandika mu buryo bwa Solo, bigatuma bamwe mu bo baririmbanye batabasha guhita bazisobanukirwa.
REBA INDIRIMBO NSHYA YA QUEEN EUNICE