× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igitangaza muri BK Arena mu gitaramo cya Ben na Chance! Couple yari yarahanye Divorce yariyunze

Category: Testimonies  »  10 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Igitangaza muri BK Arena mu gitaramo cya Ben na Chance! Couple yari yarahanye Divorce yariyunze

Mu kiganiro bakoze ku wa 21 Mata 2026, itsinda ry’abaramyi, Ben na Chance, batangaje ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi, aho bagarutse ku bitangaza byabereye muri BK Arena mu gitaramo baheruka.

Mu gihe ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana bikomeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu, couple y’abaramyi ya Ben na Chance yagarutse ku gitaramo cyabo gikomeye, “Easter Jubilee Music Gathering” cyabaye kuri Pasika ku wa 5 Mata 2026.

Muri iki gitaramo Ben na Chance bari batumiye Papi Clever na Dorcas, Alicia na Germaine, Ngoga Christophe, na Pastor Julienne Kabanda. Ben na Chance bagaragaje ko hari ibirenze imyidagaduro byabereye muri BK Arena aho iki gitaramo cyabereye, ibintu bavuga ko byari ibikorwa by’Imana byahinduye ubuzima bw’abantu benshi.

Mu buhamya bwabo bwatambutse ku muyoboro wa YouTube witwa Kibasumba wa Ben, bagarutse ku buryo gutegura iki gitaramo byatangiye bafite impungenge, cyane cyane ku bijyanye n’ubushobozi bwo kuzuza BK Arena. Umugore we, Chance, yavuze ko mu ntangiriro atari abyizeye cyane.

Yagize ati: “Tujya gutegura igitaramo numvaga turi kurengera. Naribajije nti ‘ese tugeze ku rwego rwo kugera muri BK Arena, ko twe ahacu ari muri Camp Kigali?’”

Gusa, umugabo we Ben yamusubije amwibutsa ko nta kinanira Imana. Chance akomeza agira ati: “Yarambwiye ati ‘Nta kinanira Imana.’ Nge nari mfite ukwizera kuri hasi, mvuga nti ‘nihaza abantu benshi ntibazarenga ibihumbi 4.’ Ariko nabonye uko hari huzuye, ndavuga nti ‘Nta kinanira Imana.’”

Icyabarenze kurushaho si ubwinshi bw’abitabiriye gusa, ahubwo ni ibyabereye muri icyo gitaramo, by’umwihariko impinduka z’ubuzima bw’abantu.

Mu byabakoze ku mutima cyane, Chance yavuze ko hari intego yari afite mbere y’igitaramo, ko nibura umuntu umwe yakwakira Yesu Kristo. Yagize ati: “Nabwiraga abantu nti nzanezezwa no kubona umuntu umwe ahindukira, agakizwa kubera igitaramo.”

Ariko ibyo yabonye byarenze kure ibyo yatekerezaga: “Imana yanyeretse ko ari Imana, ikiza abantu 270 bakiriye Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza. Twari twashyizeho code yo gusikana ku bantu bashaka kwakira agakiza, abo bose bakoze scan.”

Ikindi cyatangaje benshi ni ubuhamya bw’umuryango wari warasenyutse, umugabo n’umugore bari baramaze gutandukana byemewe n’amategeko, ndetse umugabo akaba yari yaratangiye indi gahunda yo gushaka undi mugore. Icyakora, bombi bisanze bahuriye muri icyo gitaramo.

Chance asobanura uko byagenze agira ati: “Umwuka w’Imana warabafashe, bisanga bari kurira. Habaye ukubohoka.”

Uwo mugabo ngo yumvise ijwi rimwibutsa isezerano yari yarahawe n’Imana ryo kubakirwa, rimubaza impamvu ashaka kwicira inzira. Mu gihe yari akibitekerezaho, yafashe telefoni ashaka guhamagara umugore we wa mbere, ahita amubona aho ari mu gitaramo na we ari gusenga apfukamye.

Yaragiye aramuganiriza, maze amusaba ko batahana. Nubwo umugore yamwibukije ko bamaze gutandukana ndetse ko afite undi yamaze guterera ivi, umugabo yamusabye ko basubirana uwo munsi nyine. “Uyu munsi dutahe turi kumwe, ngwino dutahane mu rugo.”― Ni amagambo yavuze amusaba ko basubirana.

Nk’uko Chance abivuga, uwo mugoroba warangiye koko batashye hamwe, ndetse bageze mu rugo, umugabo ahamagara uwo yari yaratereye ivi amusobanurira icyemezo yafashe, ati: “Ndi kumwe n’umugore wange, uwo nkunda cyane kurusha ibindi byose… Umwuka wera ni wo wanyoboye.”

Uyu mugabo yanamweretse uwo bashakanye bari kumwe mu rugo binyuze muri video call, amubwira mu buryo busobanutse ko ahisemo gusubira ku muryango we wa mbere.

Chance yavuze ko iyi ari imwe mu ntsinzi zikomeye yabonye mu buzima bwe, anongeraho ati: “Burya umugabo nakubwira ngo yaganiriye n’Imana, wowe mugore uzabyemere.”

Uretse ibyo, yanagarutse ku bwitabire bw’abantu bwari hejuru cyane, aho BK Arena yuzuye mu buryo bwuzuye, ibintu byarenze kure ibyo bari biteze.

Mu gusoza, Chance yavuze amagambo agaragaza uko byamurenze ati: “Ibaze ko abantu bari baje bazi ko baje kubyina, nyamara umuryango watandukanye ugasubirana, abantu 270 bakakira Yesu, kandi BK Arena ikuzura. Ni ukuri, byari birenze, kandi biracyandenze, biratunze. Si twe twabishoboye, ni Imana yo mu ijuru yonyine.”

Yanagaragaje ko bafite icyifuzo cyo gukomeza gutegura ibitaramo nk’ibi, ndetse bakifuza ko byaba ngaruka mwaka, anasaba abantu kuzitabira ubutaha.

Reba ikiganiro cyose kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.