× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubuhamya bukomeye! Ibyatumye bamwe mu Banyarwanda bemera ko Imana ibaho!

Category: Testimonies  »  3 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ubuhamya bukomeye! Ibyatumye bamwe mu Banyarwanda bemera ko Imana ibaho!

Mu butumwa bwa Mie Empire bwabazaga ibyo uwemera Imana ashingiraho yemera ko iriho, bamwe mu Banyarwanda batanze ubuhamya bwabo, banavuga n’ibindi bintu bashingiraho bemeza ko Imana iriho kandi ko ikora.

Mu kibazo kigira kiti: “Wemera ko Imana ibaho? Duhe ubuhamya bw’ibyo Imana yagukoreye,” Ibi ni byo bisubizo bikubiyemo ubuhamya bw’ibyo Imana yabakoreye:

“Kuba Imana iriho nta bwo ari ibintu bisaba kubyemera cyangwa kubihakana, kuko nta mahitamo yo kubihakana ahari. Imana yahozeho, iriho kandi izahoraho iteka ryose.

Tuyibonera mu byo yaremye, Imana akenshi tuyibona iyo turyamye tukabyuka nta n’umwe uzi aho twari turi. Nta muntu uzi aho umwana akurira mu nda ya nyina kugeza avutse, umwuka duhumeka ni yo iwuduha, ibishaka yawisubiza, kandi ibyo yaremye byose bigaragaza ubwiza bwayo. Imana ishobora byose.”

“Ibyo twavuga bihamya ukubaho kw’Imana ni byinshi, ntawabivamo. Ariko muri rusange nta na rimwe nigeze nibona niyongeraho nka santimetero imwe kandi uko nareshyaga si ko ndeshya, ibaze ko n’iyo niyogoshesheje ntashobora kumenya uko umusatsi wange ukura.

Imana ibaho, ishobora kurindira uruhinja mu nda amezi icyenda, rugasohoka ari ruzima. Imana ibaho, ishobora kubika amazi mu kirere ikayarekura ibishatse, aho idashaka kugusha imvura hakaba amapfa.”

“Ndabyemera. Sinzi aho ndi, sinzi uwahanzanye, sinzi aho navuye n’aho nzajya nyuma y’ubuzima, ariko Imana yo irabizi. Na ho ubuhamya bwo kwandika bwo ntiwabona aho ubwandika.”

“Kuba mpumeka nta ho ngura umwuka na byo ni ukubera Imana.”

“Imana ibaho cyane, ndi umugabo wo kubihamya. Yampaye abana bigoye cyane ariko irabampa kandi babaho.”

“Hari mu wa 2019 ubwo narwaraga bikomeye, ndi ngenyine mu nzu. Sinamenye uko nahanutse ku gitanda nkisanga hasi, sinzi amasaha nahamaze, gusa nisanze hasi ntazi uko nahageze.”

“Ibaho kuko yampaye umwana wange wa kabiri mu gihe bambwiraga ko ashobora kuba yapfiriye mu nda, narayibonye uwo munsi. Ikindi, kuba turya, tukanywa, tukaryama, tukabyuka, byonyine ni cyo gihamya cya nyacyo.

Abakire benshi barafuye, abagore beza barapfuye, abana beza barapfuye, ariko twebwe turiho, turahumeka. Nahera he mvuga ko itabaho koko? Warakoze Mana! Abayibonye namwe mubigaragaze.

“Nakoze impanuka y’amateka, kuko uwo twari kumwe yarapfuye kandi ari nge byagaragaraga ko ndi bupfe. Gusa ni birebire si ibyo kwandika.”

“Narayibonye ngarukiye ku marembo ya gereza kandi ntari no mu Gihugu cyange. Ni byiza gutanga ubuhamya, kuko namaze imyaka icumi n’ibiri nikinisha, ariko ubu byararangiye byose. Ni ibitangaza by’Imana, yewe ni byinshi Imana yankoreye pe! Ubu nibereye muri Kameruni kandi na byo ni imbaraga z’Imana.”

“Alufa na Omega (Intangiriro n’iherezo). Nabaye impfubyi ntaravuka ariko ubu ndiho (umuntu ashobora kuba imfubyi ataravuka mu gihe se yapfuye bakimutwite, na nyina yapfira mu bitaro mu gihe cyo kubyara, abaganga bakarokora umwana.)

Nacikishije amashuri nsubirayo nyuma y’imyaka irindwi. Ubu narangije kwiga mu mwaka ushize, uzaze nguhe ubuhamya bwose kuko ni burebure.”

“Mu rugo bigeze guhamagaza abantu (kumbika) bazi ko napfuye, ariko ku bw’amahirwe nsimbuka urupfu narubonye.”

Ese wowe usomye ubu buhamya, ni iki cyagufashije kwemera ko Imana ibaho? Sangiza abakunzi ba Paradise ubuhamya bwawe mu mwanya w’ahatangirwa ibitekerezo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.