× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubuhamya busharira bwa Mama Queen bwagufasha kubaka urugo rukomeza indahiro y’abashakanye-VIDEO

Category: Testimonies  »  July 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Ubuhamya busharira bwa Mama Queen bwagufasha kubaka urugo rukomeza indahiro y'abashakanye-VIDEO

Hariho ingo z’abashakanye zubatswe ku buryo zadadiye ntacyapfa kuzisenya urugero rwiza ni urw’umuryango wa Tuyishimire Vestine (Mama Queen) Manzi Claver.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise Tv, Mama Queen umuvugabutumwabwiza akaba n’umuhanzikazi, yadutangarije ko yakuze afite inzozi zo kuzaba umuganga cyangwa umunyamakuru, ariko biza kurangira abaye umuhanzikazi ndetse n’umuvugabutumwa.

Yagize ati: "Navutse mu muryango usenga Imana, nkurira mu ishuri ryo ku cyumweru, nari mfite inzozi zo kuzaba umuganga cyangwa nkaba umunyamakuru, ni byo byambagamo ariko byanze bikunze kuba mu batangaza inkuru ndacyabiharanira".

Mu buhamya bwa Mama Queen bwuzuyemo imibabaro n’akaga birimo inzira y’umusaraba yanyuzemo, arihanganisha abubatse ingo bahura n’ibibarushya ko bazatabarwa aho agira ati"Nkimara gushaka nahuye n’uburwayi bukaze mu gihe nari maze gusama inda, ndivuza biba iby’ubusa aho narukaga inyama;

Ariko ndashimira umugabo wanjye utarantereranye ngo yumvire abaducaga intege ngo ndi umutera mwaku. Imana ihemba abantu izamumpembere, njyewe mukorera bike mbashije nk’umugore we"

Mama Queen wasoreje asumbuye muri G.S. Gahini, yakomeje kubwira Paradise Tv ko abamugiriraga nabi batumye yimuka akava i Rwamagana ajya gutura i Kabuga. Ati: "Nabonye bakomeje kundoga, dufata umwanzuro tuza gutura i Kabuga, nibaza abangirira nabi icyo bampora".

Mama Queen kandi arashima Imana ko yitwa umubyeyi w’abana bane, agakomeza agira ati "Muri ibyo bihe bitoroshye nanyuzemo, nabyaye abana bane, ubu nari kuba mfite batanu umwe yarapfuye."

Mu gusoza iyi nkuru ntitwabura kubabwira ko ubuhamya bwa Mama Queen wabusanga kuri shene ye ya YouTube ndetse n’indirimbo ze yamaze gusohora zabimburiwe n’iyo yise "Nakwitura Iki?".

REBA IKGANIRO MAMA QUEEN YAGIRANYE NA PARADISE TV

Mama Queen yadusuye atuganiriza ku buzima busharira yanyuzemo ashima Imana yamurinze

Mama Queen ni umubyeyi w’abana bane; umukobwa umwe n’abahungu batatu

REBA INDIRIMBO YA MBERE YA MAMA QUEEN YITWA NAKWITURA IKI?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.