× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukwaferi wari ikirara ufite n’amatatuwaje yatangiye inzira yo kuba Pasiteri

Category: Testimonies  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Umukwaferi wari ikirara ufite n'amatatuwaje yatangiye inzira yo kuba Pasiteri

Abifashijwe n’umupasteri witwa Joey Tellez, umwogoshi witwa Richie Esposita yatangiye inzira yo kuba Pasteri, agahindukira akegurira ubuzima bwe Imana.

Uyu mugabo w’umukwaferi (umwogoshi), amazina ye yanyayo yitwa Richie Esposita ariko akaba yaramamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Riche The Barber, kubera umwuga akora wo kogosha.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yamamaye ku mbuga nkoranyambaga atari ukubera umwuga wo kwogosha akora ahubwo kubera amatatuwaje menshi afite ku mubiri wose n’amaherena menshi afite hafi yahantu hose ku mutwe we, haba ku mazuru, ku matwi, ku matama, ku munwa n’ahandi.

Pastor Joey Tellez yagize ati; "Kuberi iki Imana itakoresha Richie". Uyu mukwaferi avuga uko yari ameze mbere yagize ati ; "Nakoresheje ibiyobyabwenge byinshi kandi bitandukanye, najyaga mu birori nkahura n’ibyamamare bya satani, nahoze nzi Imana ariko nkavuga ngo, nzaba mbijyamo nyuma."

Muri icyo kiganiro yatangarijemo ibyo yanavuze nabi ibyamamare birimo Jennifer Lopez n’umuryango w’abakardashians. Uyu mugabo w’umukwaferi, we ubwe yihamiriza ko amaze imyaka itatu nta kindi kiyobyabwenge afata, avuga uko yabaye umuntu mushya.

Yagize ati ; "Nigeze gutaha, ngeze mu rugo ntangira kwizera gake gake, Mwuka wera aba arinjiye mpinduka uko."

Umupasteri twatangiye tubabwira wakoze umurimo ukomeye mu guhinduka kw’uyu mugabo, Joey Tellez, avuga uko yahuye na Richie nuko yahindutse yagize ati; "Igitangaza cya mbere ni ukwakira agakiza, icyo mbonamo Richie ni uko abantu bagenda babohoka kandi n’ikintu cyiza cyane mu by’ukuri.

Nyuma yuko tuganiriye inshuro ebyiri nyuma yaho yahise yizera Yesu nk’umwami n’umukiza kandi ahita anabatizwa. Njye ubwange maze kwibonera abantu benshi bamaze guhinduka kubera Richie."

Abazwa na Christian Post niba bitewe n’ukuntu ameze bitatuma arangaza abantu aho kubafasha, yasubije ati; "Abantu bakiri bato bitewe n’ukuntu rimwe na rimwe baba bagaragara hari igihe bibatera ipfunwe kuza mu rusengero kubera kugira ubwoba bw’ukuntu abababona bazakubavugaho, bagahitamo kwigumira mu rugo.

Twe twakoze icyumba cy’abantu bumva batisanzuye guteranira mu iteraniro risanzwe". Yakomeje agira ati; "Nabonye abantu benshi bahinduka bakakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo kubera ubuhamya bwa Richie", avuga ko yar ari gusubiza abibaza niba uko ameze bitazagusha bamwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.