× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igihozo Christine aciye impaka ku rukundo rwe na Yves, yizihirizwa isabukuru kuri Televiziyo

Category: Entertainment  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Igihozo Christine aciye impaka ku rukundo rwe na Yves, yizihirizwa isabukuru kuri Televiziyo

Umuramyi Igihozo Christine aciye impaka ku byari bimaze iminsi bivugwa ko ari mu munyenga w’urukundo na Yves Rwagasore baherutse gukorana indirimbo yitwa "Waratsinze".

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro Holy Room kiyoborwa n’umunyamakuru Abayisenga Christian, Igihozo Christine yabajijwe niba amakuru amaze iminsi avuga ko yaba ari mu kibatsi cy’urukundo na Yves Rwagasore yaba ari impampo.

Yabajijwe kandi niba baba bitegura kubana akaramata bakaziyongera kuri James na Daniella, Papi Clever&Dorcas, Zabron na Deborah ndetse na Ben&Chance mu ma couple yirundumuriye mu kuramya.

Benshi bibazaga igisubizo agiye gutanga. N’ubwo atabihakanye cyane, ariko yagize ati: "Si ko bimeze, ejo Yves hatagira umuntu umubuza amahirwe yo gukundana".

Yongeyeho ati: "Ahubwo umukobwa ufite iyerekwa kuri Yves aritambutse, kandi nanjye umusore ufite iyerekwa aritambutse vuba".

Ni igitaramo yahuriyemo n’umuramyi Divine Nyinawumuntu aho aba baramyi bakaba bakuriwe ingofero. Iki gitaramo cyabereye mu kiganiro Holy Room cya Isibo Tv.

Nyuma yo kuririmba, Christine yatunguwe n’abo bari kumwe bamwifuriza isabukuru nziza anahabwa impano zirimo Gateau.

Igihozo Christine akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Ku musaraba", "Tegereza" ndetse na "Waratsinze" yaririmbanye na Yves Rwagasore.

Igihozo Christine ari mu baramyi bo guhangwa amaso

Isabukuru y’amavuko ya Igihozo yizihirijwe kuri Isibo Tv

Igihozo Christo yavuze ko umusore umufiteho iyerekwa yamugeraho

REBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA CHRISTINE IGIHOZO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.