× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi ari i Burundi mu bitaramo bikomeye - Kwinjira harimo itike ya Miliyoni n’igice

Category: Entertainment  »  December 2022 »  Sarah Umutoni

Israel Mbonyi ari i Burundi mu bitaramo bikomeye - Kwinjira harimo itike ya Miliyoni n'igice

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu ni bwo Israel Mbonyi yageze i Burundi ahita aganira n’abanyamakuru ku rugendo rwe i Bujumbura n’ibitaramo agiye gukorera muri uyu mujyi ku nshuro ye ya mbere.

"Icyambu Tour Burundi Live Concert" ni byo bitaramo agiye gukorera i Burundi mu mpera z’iki cyumweru. Ni ibitaramo bigamije gufasha Abarundi gusoza umwaka wa 2022 bari mu mashimwe baninjira mu wa 2023 basenga Imana banayisaba kuzabana nabo.

Igitaramo cya mbere cya Israel Mbonyi cyiswe "VVIP Concert" kizaba tariki 30.12.2022 kibere Zion Beach kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Kizitabirwa n’abifite ukurikije ibiciro byo kwinjira.

Kwinjira muri VVIP ni ukwishyura Miliyoni n’Igice y’amafaranga y’Amarundi mugahabwa ameza y’abantu 10 [mu manyarwanda ararenga 773.000 Frw ku bantu 10, ubwo umuntu azishyura arenga 77,000 Frw], VIP ni ibihumbi ijana y’Amarundi ku muntu umwe [ararenga 51.000 Frw].

Igitaramo cya kabiri ni icya rusange, kizaba tariki 01 Mutarama 2023 kibere kuri Zion Beach kuva saa kumi n’igice z’umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi mirongo itatu 30,000 y’Amarundi ku muntu umwe [ni 15,000 Frw].

Ni bwo bwa mbere Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burundi. Ubushize, yari agiye kuhakorera ibitaramo, bisubikwa ku munota wa nyuma ku mpamvu z’uko abamutumiye ngo batari bahawe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

Azakora ibi bitaramo nyuma y’iminsi 5 yanditse amateka mu Rwanda yo kuba umuhanzi wa mbere wakoze igitaramo cyishyuza akuzuza BK Arena yakira abarenga 10,000 mu gitaramo "Icyambu Live Concert" yamurikiyemo Album ebyiri.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege

Yakiriwe n’abakobwa b’uburanga bakunda Yesu

Ni ubwa mbere agiye gutaramira i Burundi

Yakiranywe urukundo

N’abana bato bishimiye kumwakira

Mbonyi akunda abana! No muri Canada yagaragaye ateruye umwaa muto cyane

Itangazamakuru rya Bujumbura ryabonye inkuru ishyushye

Mbonyi yahise aganira n’abanyamakuru "Press Conference"

Mbonyi ategerejwe mu bitaramo bibiri kandi bikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.