Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu ni bwo Israel Mbonyi yageze i Burundi ahita aganira n’abanyamakuru ku rugendo rwe i Bujumbura n’ibitaramo agiye gukorera muri uyu mujyi ku nshuro ye ya mbere.
"Icyambu Tour Burundi Live Concert" ni byo bitaramo agiye gukorera i Burundi mu mpera z’iki cyumweru. Ni ibitaramo bigamije gufasha Abarundi gusoza umwaka wa 2022 bari mu mashimwe baninjira mu wa 2023 basenga Imana banayisaba kuzabana nabo.
Igitaramo cya mbere cya Israel Mbonyi cyiswe "VVIP Concert" kizaba tariki 30.12.2022 kibere Zion Beach kuva saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Kizitabirwa n’abifite ukurikije ibiciro byo kwinjira.
Kwinjira muri VVIP ni ukwishyura Miliyoni n’Igice y’amafaranga y’Amarundi mugahabwa ameza y’abantu 10 [mu manyarwanda ararenga 773.000 Frw ku bantu 10, ubwo umuntu azishyura arenga 77,000 Frw], VIP ni ibihumbi ijana y’Amarundi ku muntu umwe [ararenga 51.000 Frw].
Igitaramo cya kabiri ni icya rusange, kizaba tariki 01 Mutarama 2023 kibere kuri Zion Beach kuva saa kumi n’igice z’umugoroba. Kwinjira ni ibihumbi mirongo itatu 30,000 y’Amarundi ku muntu umwe [ni 15,000 Frw].
Ni bwo bwa mbere Israel Mbonyi agiye gutaramira i Burundi. Ubushize, yari agiye kuhakorera ibitaramo, bisubikwa ku munota wa nyuma ku mpamvu z’uko abamutumiye ngo batari bahawe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.
Azakora ibi bitaramo nyuma y’iminsi 5 yanditse amateka mu Rwanda yo kuba umuhanzi wa mbere wakoze igitaramo cyishyuza akuzuza BK Arena yakira abarenga 10,000 mu gitaramo "Icyambu Live Concert" yamurikiyemo Album ebyiri.
Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege
Yakiriwe n’abakobwa b’uburanga bakunda Yesu
Ni ubwa mbere agiye gutaramira i Burundi
Yakiranywe urukundo
N’abana bato bishimiye kumwakira
Mbonyi akunda abana! No muri Canada yagaragaye ateruye umwaa muto cyane
Itangazamakuru rya Bujumbura ryabonye inkuru ishyushye
Mbonyi yahise aganira n’abanyamakuru "Press Conference"
Mbonyi ategerejwe mu bitaramo bibiri kandi bikomeye