Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara na Pew Research Center bwerekanye ko umubare w’ibihugu bifite abakristo barenga 50% ugenda ugabanuka ku rwego mpuzamahanga. Nubwo abakristo bagihabwa amajwi menshi mu bihugu byinshi, uko imyaka ihita indi iza haragaragara igabanuka rikabije.
Kuva mu 2010 kugera mu 2020, ibihugu byari bifite abakristo barenga kimwe cya kabiri cy’abaturage bose byavuye kuri 124 biba 120 mu bihugu 201 byakoreweho ubushakashatsi. Muri make, ibi bivuze ko mu 2020, ibihugu byari bifite abakristo nk’itsinda rigize abaturage benshi byari 60% byonyine, mu gihe mu 2010 byari 62%.
Ibihugu byakuwe ku rutonde rw’ibifite abakristo benshi: Ubwami bw’u Bwongereza (UK), Ubufaransa, Australia na Uruguay. Ibi bihugu uko ari bine byagiye bigaragaramo igabanuka ry’abemera ubukristo, aho umubare w’abiyita ko batagira idini (religiously unaffiliated) wazamutse cyane.
By’umwihariko muri Uruguay, iki gihugu cyabaye igihugu cya mbere muri Amerika y’Amajyepfo kivuye ku rutonde rw’ibifite abakristo barenga 50%. Ubu, 52% by’abaturage bacyo nta dini bagira naho abakristo ni 44% gusa.
Mu bindi bihugu nka UK, Ubufaransa na Australia, nta dini na rimwe rikigira ubwinshi bufatika ku buryo ryahabwa icyubahiro cy’aba-majorité.
Impamvu Zitera Igabanuka ry’Abakristo:
Abahanga mu myemerere bavuga ko impamvu zitandukanye zirimo: Sekularizasi: Ibihugu byinshi bigenda bigabanya uruhare rw’idini mu buzima rusange bw’igihugu, bikagira ingaruka ku kumva ko idini rifite agaciro.
Ubwiyongere bw’abantu batemera Imana (Atheists) cyangwa abitirirwa “Spiritual but not religious”. Indi mpamvu ni Iterambere ry’ikoranabuhanga: Abantu benshi batakaza umwanya wo gusenga cyangwa kujya mu rusengero, ahubwo bakawumara ku mbuga nkoranyambaga.
Ubushakashatsi n’ubumenyi bushingiye ku bumenyi (scientific worldview): Bigira ingaruka ku kwemera iby’iyobokamana nk’ukuri kudakuka.
Ingaruka z’iri gabanuka:
Gutakaza indangagaciro zishingiye ku kwemera (Christian values), Guhinduka kw’imyigishirize, uburere n’imibanire, Kugabanuka kw’inkunga n’uruhare rw’amatorero mu mibereho rusange (uburezi, ubuvuzi, gufasha abatishoboye)
Mu Rwanda n’Afurika Bimeze Bite?
Mu gihe ubukristo bugenda bugabanuka mu Burayi, Amerika n’Australia, muri Afrika ho buratumbagira. Nk’uko Pew Research Center yabigaragaje, Afrika ni wo mugabane ubukristo bugenda bwiyongera cyane, cyane cyane mu bihugu nk’u Rwanda, Congo, Nigeria, Ethiopia, n’ahandi.
Ibi bishimangirwa kandi n’uburyo amatorero menshi aturuka i Burayi na Amerika agiye yimurira ibikorwa n’ibicumbi bya yo muri Afurika nk’uko tubicyesha mycharisma.
Nubwo igabanuka ry’abakristo ku isi rigaragara nk’icyateza impungenge, hari icyizere mu bice bimwe by’isi nka Afurika, aho abantu bagaragaza inyota yo kumenya Imana.
Ibi bishobora gusaba itorero ry’isi yose kongera gutekereza ku buryo bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu mu buryo bubageraho, cyane cyane mu rubyiruko no mu banyabwenge b’iki gihe.