× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ifoto ya Thacien Titus yo mu mwaka wa 2000 yatumye abahanzi bacika Ururondogoro

Category: Artists  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ifoto ya Thacien Titus yo mu mwaka wa 2000 yatumye abahanzi bacika Ururondogoro

Mbere yo kugira ngo Dawidi abe umwami wa Israel, yabanje kuba umwami w’ishyamba akajya ategeka intare n’idubu ubwo yaragiraga umukumbi w’intma za se Yesayi nk’uko yabyihamirije, 1 Samweli 17:37.

Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya.” Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”

Nyuma yo kuba umwami w’ishyamba, Dawidi yabanje kuyobora i Heburoni (nk’uko twavuga umujyi umwe). Kubera ko yakiranukiye mu ishyamba, agakiranukira i Heburoni mu myaka irindwi yahamaze, Dawidi yaje kwitwa umwami wa Israel yose.

Ese ubuhamya bwa Dawidi buhuriyehe na Thacien Titus?

Umuhanzi witwa Uwitonze Serophohadi bita Ibizirike yashyize ifoto ya Thacien Titus mu rubuga rw’abahanzi ba ADEPR aho yagize ati "Uyu muntu wadoze iyi pantaro y’uyu mwenedata mwebwe mundebera hari igitambaro yibye!".

Nyuma yo guherekesha iri jambo iyi foto, byashyize abandi bahanzi mu mwuka wo kumirwa! Rudasingwa Jean Pierre umuhanzi akaba na Producer yahise agira ati "Hhhhhh Thacien Titus rwose hano yari yambaye kbs". Umuramyi Titus yahise asubiza ati "Urabona ko muri 2000 nari nsobanutse".

Uwitwa Denise we kwiyumanganya byamunaniye ati: "hhh". Ntibyarangiriye aho kuko Ibizirike wazanye iki kiganiro yongeye kuvuga ati"Imana imbabarire guseka ibidakwiriye"! Aha yongeyeho ati"Muze tugume uko twari tumeze tukiza i Kigali".

Thacien Titus ni umwe mu baramyi bubashywe mu itorero RYA ADEPR. Ni umwe mu baramyi bakeya bafite indirimbo zitajya zitakaza umwimerere.

Izi indirimbo ziganje mu njyana ya Reggae ndetse na country music zikaba zirimo "Aho ugejeje ukora, Uzaza ryari Yesu, Mpisha mu mababa ndetse n’izindi. Ubusanzwe asengera Ku itorero ry ADEPR Rwampara Paroisse ya Gatenga.

Thacien Titus mu myaka 23 ishize

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nitwa oreste liradukunda murugo ni mukarere ka Burera unurenge wa kinyababa mbanjye kubashimira ko mwashizeho uyumwanya uwo mwende data muri Christo Yesu ndamukunda Kandi nkunda numufasha weee nkunda I ihangano bye byosee yasize hanzee ariko cyanee indirimbo ye iherutse gusohoka yitwa ""Ubuzima "" ndamutashya sindamubonaho ariko ndamukumbuyee niga muri kaminuza yurwanda mukarere ka Rusizi! Murakoze muhabwe umugisha mwizina rya Yesu!!

Cyanditswe na: lradukunda oreste  »   Kuwa 21/07/2023 15:58