× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ifoto y’icyumweru: Couple y’i Kigali yahumuye benshi mu rukundo

Category: Love  »  October 2023 »  Sarah Umutoni

Ifoto y'icyumweru: Couple y'i Kigali yahumuye benshi mu rukundo

Muri iki cyumweru muri Kigali hari gucicikana inkuru ya Couple yatangariwe cyane.

Ni couple y’umusore n’indeshyo iringaniye n’umukobwa muremure cyane umusumba. Byagaragaye ko benshi bakunze iyi couple bitewe n’ikinyuranyo kiri hagati y’indeshyo yabo. Ibi byatumye abatari bacye bavuga ko mu rukundo nta ndeshyo iba ikwiriye kugenderwaho. Ni nyuma yuko byari bimenyerewe ko couple nyinshi usanga baba bareshya cyangwa se umusore asumba umukobwa.

Iyi foto yihariye imbuga nkoranyambaga mu Rwanda. Hari abaketse ko baba ari abo mu kindi gihugu, ariko Paradise yamenye ko batuye muri Kigali, umusore akaba akorera mu Mujyi hepfo n’ahahoze iposita. Amakuru avuga ko bafite ubukwe mu minsi ya vuba. Tubifurije kuzagira ubukwe bwiza ndetse n’urugo rwiza na cyane ko iyo foto ibagaragaza batangiye umushinga wo kuzabana.

Iyi foto yihariye imbuga nkoranyambaga mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.