Umwaka ushize, abakristu 5,621 barishwe, amatorero 2110 araterwa, naho abakristu 4.542 barafungwa kubera impamvu zijyanye no kwizera kwabo. Urutonde rw’isi rwa 2023 rugaragaza ko gutotezwa biri ku isonga cyane mu bihugu byinshi.
1 North Korea: “Koreya ya Ruguru yagiye yibasira cyane abakristu. Ibi bimaze imyaka myinshi, kuva mu 1948 Koreya ya ruguru yasubiye ku isonga ry’ibihugu by’akaga gakomeye mu bijyanye no kuhaba uri umukristo. "
2 Somalia: Ni bibi cyane kuba umukristo muri Somaliya cyane cyane mu Majyepfo. Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab n’indi mitwe ya kisilamu batoteza abakristu.
Abizera bakomeje guhura n’urugomo rukabije, rwakabije mu myaka yashize. Abarwanyi ba kisilamu bakajije umurego mu guhiga abantu bakristu. Intego yabo, nk’uko babivuze inshuro nyinshi, ni ugukuraho abakristu bose muri Somalia.
3 Yemen: Yemeni iherereye ku mugabane wa Asia, igihano cyo kuba umukristo gishobora kuba kwirukanwa mu gihugu cyangwa no gupfa. Birabujijwe kandi kuva mu idini rya Islamu ukajya kuba umukirisitu.
Abanya Yemeni bose bahuye n’ikibazo cyo kubura ubutabazi cyatewe n’intambara ikomeje kuhabera, ariko abakirisitu bo muri Yemeni bafite intege nke cyane kubera ko ubutabazi bwihutirwa butangwa ku Bayisilamu n’imisigiti yaho, bivugwa ko bivangura abantu bose badafatwa nk’abayisilamu bihaye Imana.
4 Eritrea: Hamaze kuboneka amadini atatu yemewe ya gikirisitu: Orotodogisi, Gatolika na Lutheran, kandi Leta ikurikiranira hafi ayo matorero. Mu myaka yashize, abashinzwe umutekano ba leta bagabye ibitero amagana kugira ngo bafate abandi bakristu.
Bavuga ko hari abakristu 1.000 bafungiye by’agateganyo muri gereza ya Eritereya, nta cyaha baregwa ku mugaragaro. Bamwe mu bayobozi b’amatorero atemewe bafunzwe nabi mu gihe kirenga imyaka icumi.
5 Libya: Libya ifite abakristu bagera kuri 35.400 gusa. Libiya ni igihugu kidafite amategeko arengera abakristu kuko bahura n’urugomo rukabije. Kubera ko nta butegetsi bukuru bwo kubungabunga umutekano, imitwe y’intagondwa z’abayisilamu bitwaje intwaro n’imitwe yitwara nka gisirikare byombi bashimuta abakristo kandi abizera bamwe bakanicwa.
6 Nijeriya: Umubare w’abakristu ugereranije ni 100.420.000. Abakirisitu ba Nijeriya barahohoterwa byiganje cyane mu majyaruguru, aho imitwe yitwara nka gisirikare; Boko Haram, ISWAP n’abarwanyi ba Fulani yica ikanashimuta abakirisitu. Abakirisitu bambuwe ubutaka bwabo n’uburyo bwabo bwo kwibeshaho. Benshi babaho nk’abantu bimuwe mu gihugu cyangwa babayeho nk’ impunzi. ”
7 Pakstan: Umubare w’abakristu ugereranyije ni 4.194.000. Abakirisitu bo muri Pakistani barahohoterwa ndetse bakanakandamizwa n’abakobwa b’Abakristo barashimuswe abandi barahohoterwa kugira ngo bahindukirire Islam.
8 Iran: Umubare w’abakristu ugereranije: 1.455.000, iyo abantu bakomoka mu idini rya kisilamu babaye abakirisitu, bafite ibyago byinshi nko gutotezwa, gufatwa no gukurikiranwa. Abayobozi b’amatorero yo muri Irani n’abayoboke bakatiwe igifungo kirekire ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no mu mutwe.”
9 Afghastan: Abizera bahatirwa gusiga ibyo batunze byose. Nyuma y’umwaka urenga Abatalibani bigaruriye, amasezerano yose basezeranye yo kumenya ubwisanzure byagaragaye ko ari ibinyoma. Gukurikira Yesu bikomeje kuvamo igihano cy’urupfu, ku wo byavumbuweho. ”
10 Sudan: Umubare w’abakristu ugereranije ni 2.000.000. Hanze y’umurwa mukuru, Khartoum, abakirisitu baracyafite ibibazo byo gutotezwa bikabije haba mu miryango yabo cyane cyane iyo bavuye muri Islam. Abahindutse bashobora guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo zabo, ndetse bakanabaviramo gufungwa.
Aha biri kwibutsa abizera bose bakibona uko basenga ko babikora hakiri igihe kuko hari ibihugu bigoye kubibamo uri umukirisitu kuko ushobora kwicwa, ugafungwa, ugatotezwa, ndetse bamwe bakanafatwa ku ngufu, bivuze ko abagifite uburyo babe bakoresha ayo mahirwe.
Nkunda inkuru zanyu kd nshimiye umwanditsi akoresha ubuhanga bwe bwose muri izinkuru