Harri Henriette umwe mu bahanzi mbarwa basohora indirimbo buri kwezi yasohoye "Come and rest" imwe mu ndirimbo nziza zo mu rurimi rw’icyongereza agaruka ku rugendo rwe rwa muzika kuva atangiye kugeza magingo aya.
Mu kiganiro na Paradise yagarutse ku butumwa yashakaga gutambutsa. Ati: "Ubutumwa bwo muri Come and rest bisobanura ngo ngwino uruhuke, bwibutsa abantu ko muri Yesu Kristo ariho honyine umuntu aruhukira akahabonera ibyiringiro bidatangwa n’iyi.
Si inkuru mbi nuko twese twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw’Imana kandi dupfuye tuzize ibicumuro byacu tutakwikiza ariko hariho inkuru nziza ihebuje ko hari Uwaje kudukiza ariwe Yesu Kristo Umwana w’Imana.
Icyo Umuntu asabwa ni ukwizera Yesu Umwana w’Imana ko yapfuye mu cyimbo cye ndetse akazuka uba winjiye mu buruhukiro bwo gushakisha gukiranuka kwawe ugahabwa gukiranuka kw’Imana guheshwa no kwizera Abaroma 3:21-23".
Nyuma yo kugarukana imbaraga mu muziki uyu muramyi yavuze ikintu cyamutunguye, icyamushimishije anavuga uko abakunzi ba gospel bamwakiriye.
Ati: "Natunguwe no kumenya abandi benedata bafite umutima wo gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ndetse birananshimisha cyane bintera imbaraga. Abakunzi b’ubutumwa bwiza bakomeje kumbwira ngo Imana ikomeze ikwihishurire ukomeze uduhe indirimbo zidusunika gutumbira kumucunguzi wacu Yesu gusa."
Come and rest ni imwe mu ndirimbo zifite amashusho meza ndetse n’amajwi meza.
Yatunganyijwe na Manager Bonkey muri Light Music Rwanda akaba umwe mu nkingi za mwamba muri Hyssop Choir imwe mu makorali y’ubukombe mu itorero rya ADEPR .
Uyu muramyi ni umwe mu bafite ijwi ryiza
Harri Henriette ni umwe mu bahanzi mbarwa bafite agahigo ko gusohora indirimbo imwe buri kwezi ni agahigo asangiye na Tonzi. Abajijwe ikintu kimufasha kubigeraho, yagize ati: "Kwizera Imana mu by’ukuri no kugira ibintu ibyanjye nkabikorana imbaraga uko Umwami anshoboje nkagira n’ikipe nziza imfasha.
Mu gusoza ikiganiro yasabye ikintu gikomeye amadini n’amatorero nabayobozi bayo abarizwamo abahanzi. Ati: "Mwicarane n’abaririmbyi mumenye niba barizeye Yesu Kristo nimusanga barizeye mubashyigikire mubayobore mubagire inama mubigishe uburyo basakaza ubutumwa bwiza Yesu akaba ari we Umenyekana muri bo.
Ikindi mbona bibabaje ko abaririmbyi benshi baririmba ibintu batumva kubera bazi kuririmba ugasanga tubahaye kuyobora abizera bakiri bato kandi nabo bari mu kigare itorero nitwebwe abantu aho tujya mu nyubako ni address rero nka bene data muri Kristo Yesu twitaneho abayobozi mutwigishe muduhugure kugira ngo Kristo abe ariwe uhabwa icyubahiro mu miririmbire yacu n’uburyo tubayeho bihure nibyo turirimba."
Harri usanzwe ari umunyamuryango wa CCR, yatangiye kuririmba akiri muto muri Korali. Icyo gihe yakoraga umuziki nk’igikorwa gisanzwe, ariko kuri ubu yafashe umwanzuro wo kuwugira umwuga wa buri munsi, aho yifuza kujya ahora agaragara mu bikorwa byo kuramya Imana igihe cyose abonye amahirwe, mu gihe cyose bigamije guhesha Imana icyubahiro.
Harri Henriette akomeje intego yihaye yo kwamamaza Kristo mu Rwanda no mu mahanga