Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Cyuzuzo Patrick uzwi nka SEE Muzik yatangaje ko ari gutegura iserukiramuco rya mbere rya “Nuru Wave Festival 2026”, riteganyijwe kuba ku wa 16 Kanama 2026 muri Mundi Center i Kigali.
Iri serukiramuco rizaba rihuza impano zitandukanye zirimo muzika, imbyino, imivugo, imideli, amakinamico n’ubundi buhanzi bugamije kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko mu buryo bujyanye n’igihe.
Abariteguye bavuga ko Nuru Wave atari igitaramo gusa, ahubwo ko ari urugendo rugamije kubaka urubyiruko no kurufasha kwisanga mu mpano no mu kwizera kwarwo.
SEE Muzik yavuze ko iri serukiramuco rizibanda cyane ku kuzamura umuco wa Urban Gospel binyuze mu njyana zitandukanye nka Afro Gospel, Hip-Hop, Rap na R&B.
Yavuze kandi ko hazanategurwa ibikorwa byo kwegera urubyiruko birimo ibiganiro, gusura amashuri no kuganira ku buzima, impano no kwizera.
SEE Muzik abona Nuru Wave ishobora kuzaba umwe mu mishinga ikomeye izafasha guhindura uburyo ubutumwa bwiza bugera ku rubyiruko rw’u Rwanda n’ahandi.