× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Eze na Timber bahaye Imana icyubahiro nyuma y’uko Arsenal itwaye igikombe cya shampiyona

Category: Sports  »  4 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Eze na Timber bahaye Imana icyubahiro nyuma y'uko Arsenal itwaye igikombe cya shampiyona

Abakinnyi ba Arsenal, Jurrien Timber na Eberechi Eze, bagaragaje ko bashimira Imana nyuma y’uko iyi kipe yegukanye igikombe cya Premier League nyuma y’imyaka 22 itagitwara.

Mu mashusho yashyizwe hanze na konti ya Premier League, hagaragajwe uko abakinnyi ba Arsenal bishimiye iki gikombe nyuma y’imyaka 22 iyi kipe itongera kugitwara. Muri ayo mashusho, benshi bagaragaye bafite ibyishimo bidasanzwe, abandi baririmba ndetse bishimira urugendo rurerure banyuzemo mbere yo kugera ku ntsinzi.

Mu bakinnyi bagaragaye bavuga cyane ku kwizera Imana harimo Jurrien Timber, wahise ashyira ubutumwa ku rubuga rwa Instagram ashima Imana nyuma yo gutwara igikombe. Yagize ati: “Twabikoze! Icyubahiro cyose ni icy’Imana.”

Aya magambo ya Timber yakurikiwe n’ibitekerezo byinshi by’abafana n’inshuti ze bamushimira, benshi bagaragaza ko bishimiye kubona akomeje guha Imana umwanya no mu gihe cy’ibyishimo bikomeye nk’ibi.

Undi mukinnyi ni Eberechi Eze, umwe mu bakinnyi bazwiho gukunda kuvuga ku kwizera kwe no gushimira Imana mu rugendo rwe rwa ruhago. Na we akimara kubona ko begukanye igikombe yagize ati: “Imana yonyine ni yo igena byose. Imyaka 22? Akira iki gikombe.”

Abakunzi b’umupira bagaragaje ko bishimira kubona bamwe mu bakinnyi bakoresha ubwamamare bafite mu guhamya kwizera kwabo aho kwishyira hejuru kubera ibikombe cyangwa amafaranga.

Nubwo Arsenal yishimiraga igikombe, ku mbuga nkoranyambaga ntihaburaga urwenya n’impaka z’abafana b’andi makipe. Hari abavugaga ko VAR n’abasifuzi ari bo bafashije Arsenal gutwara igikombe, abandi bagatera urwenya bavuga ko bataremera neza ko Arsenal yabashije kuba iya mbere muri shampiyona.

Nubwo hari abatishimiye intsinzi ya Arsenal, abafana bayo bakomeje kuvuga ko iki gikombe ari umusaruro wo kwihangana, gukomeza kwizera no gukorana nk’ikipe.

Ku bakinnyi nka Timber, bavuga ko ibyo bagezeho byose babikesha Imana, ari na yo mpamvu bahisemo kuyihesha icyubahiro nyuma y’iyi ntsinzi ikomeye.

Timber ati “Twabikoze! Icyubahiro cyose ni icy’Imana.”

Eze ati: “Imana yonyine ni yo igena byose. Imyaka 22? Akira iki gikombe.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.