× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’ubukwe Divine Muntu yasohoye indirimbo nshya "Igicaniro" anateguza amashusho

Category: Artists  »  5 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nyuma y'ubukwe Divine Muntu yasohoye indirimbo nshya "Igicaniro" anateguza amashusho

Umuramyi Nyinawumuntu Divine uzwi nka Divine Muntu mu bikorwa bya muzika yamaze kugaruka mu muziki nyuma yo gukora ubukwe na Uwizera Benjamin .

Tariki ya 10 Mutarama 2026 ni bwo umuramyi Divine Nyinawumuntu yasezeranye kubana akaramata na Uwizera Benjamin usanzwe ari umuririmbyi wa Holy Nation Choir ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Gatenga.

Ni mu birori by’akataraboneka byitabiriwe na bimwe mu byamamare birimo Bosco Nshuti, Jado Sinza, Svensson, Pascal Mwene Nyirindekwe, Espe ufitubugingo n’abandi.

Nyuma yo gukora ubukwe, Divine yagarutse mu muziki agarukana indirimbo "Igicaniro" kuri ubu yageze ku mbuga zicuruza umuziki.

Mu kiganiro na Obededomu Frodouard, Umuyobozi wa Trinity for Support wafashije uyu muramyi kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko iyi ndirimbo ifite umwihariko ugereranyije n’indirimbo zose bakoze.

Ati: "Ni indirimbo yatwaye imbaraga nyinshi ugereranyije n’izindi." Yavuze ko iyi ndirimbo yagizwemo uruhare rukomeye na Antoinette Rehema Mwuka Wera yayihishuriye.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na kizigenza producer Boris, kuri ubu ufatwa nka nimero ya mbere muri Gospel, amashusho akaba arimo gutunganywa na Eliel Sando, umwe mu bahanga mu gutunganya amashusho, akaba azwi mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi barimo Tonzi, Aline Gahongayire n’abandi.

Obededomu yavuze ko abantu bakwiyrie gutegerezanya amatsiko amashusho y’iyi ndirimbo dore ko Mwuka Wera yabahaye udushya twinshi

Obededomu Frodouard ni umwe mu banyamakuru b’inkingi za mwamba kuri Paradise, dore ko yatangiranye na yo mu mwaka wa 2022. Yabajijwe icyo kwishimira mu rugendo rwa muzika rwa Divine agira ati "Ibyo kwishimira ni byinshi. Divine twatangiranye ari umwaka muto dore ko yigaga mu mwaka wa Kane w’amashuli yisumbuye."

Yakomeje ati "Kuba Itangazamakuru ryaramwakiranye yombi Imana Ibinyujije muri twe, ubwabyo ni ibyo kwishimira kuko yabashije kumemyana n’abahanzi bakomeye ntekereza ko abanyamakuru cyangwa abashumba b’amatorero batamuzi ari mbarwa. "

Yongeyeho ati "Abenshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye ijwi rye, abasha gutambutsa ubutumwa bukundwa n’abatari bake. Ni iby’agaciro kuri twe.

Ikindi, kuba umwana yarakuriye mu biganza byacu agakurana indangagaciro za gikristo, akubaka urugo, nta muntu utabyishimira. Kuri ubu amaze gukura kugera ku rwego kuri ubu yabasha gukora umuziki wenyine kabone n’iyo yava muri TFS."

Avuga ku cyamubabaje yavuze ko muri make nta cyo nka TFS bigeze bima Divine cyeretse icyo badafite, gusa avuga ko icyamubabaje ari uko bifuzaga kugeza Divine ku rwego rurenze urwo ariho kuri uyu munsi ariko ntibyakunde, bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi. Aha akaba yasabye abafatanyabikorwa kujya bafasha abantu bafite inzozi nziza zo gushyigikira abanyempano.

Divine Nyinawumuntu ni umwe mu baririmbyi beza. Tariki ya 17 Gicurasi 2023 ni bwo yasinye muri TFS. Kuri ubu amaze gusohora indirimbo zirimo Mbeshejweho, Urugendo, Irembo, Lahayiroyi, Hozana ndetse n’iyi yise Igicaniro yageze ku mbuga zicuruza umuziki, amashusho akazaba azasohoka vuba kuri YouTube channel ye bwite.

Reba indirimbo Divine Muntuaheruka, - HOZANA kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.