Mu gihe umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kugira abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo, Alicia and Germaine bakomeje kwandika amateka mashya nyuma y’uko indirimbo yabo “Uriyo” ibaye iya mbere yabo yujuje miliyoni imwe y’abayirebye kuri YouTube.
Uyu muhigo wagezweho nyuma y’amezi 11 gusa iyi ndirimbo iri kuri YouTube, ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye cyane kuri aba bahanzikazi bamaze umwaka n’igice gusa batangiye urugendo rw’umuziki wa Gospel.
Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Alicia na Germaine bavuze ko ibyishimo bafite birenze imibare y’abarebye indirimbo yabo, kuko babifata nk’ikimenyetso cy’urukundo rw’abakunzi babo ndetse n’ubudahemuka bw’Imana mu rugendo rwabo rwa muzika.
Bagize bati: “Uyu munsi twuzuye ibyishimo n’imitima yuzuye gushima, kubera ko indirimbo yacu ‘Uriyo’ yujuje inshuro miliyoni imwe z’abayirebye. Ibi si imibare gusa kuri twe, ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo rwanyu n’ubudahemuka bw’Imana mu rugendo rwacu rwa muzika.”
Aba bakobwa bakomoka mu Karere ka Rubavu bavuze ko bakomeje gushimira Imana yabahaye imbaraga zo gukomeza gukora umurimo wayo binyuze mu muziki, banashimira abantu bose bakomeje kubashyigikira no kubafasha kugeza ubutumwa bwiza kure.
Umubyeyi, Umujyanama w’aba bahanzikazi akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ABA Music, Innocent Ufitimana uzwi nka Papa Innocent, yavuze ko kugera kuri miliyoni imwe y’abarebye indirimbo kuri YouTube atari ibintu byoroshye, cyane cyane ku bahanzi bakiri bashya mu muziki.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Papa Innocent yavuze ati: “Kuzuza 1 Million kuri Alicia na Germaine ni ikintu cy’ingenzi cyane kuko gukora indirimbo ukayishyira kuri YouTube channel ikarebwa n’abantu miliyoni ntabwo biba byoroshye.”
Yakomeje avuga ko kuva Alicia na Germaine batangira gukora umuziki, intego yabo yari ugutanga ubutumwa bwiza bugera kure hashoboka, kandi ko kubona abantu benshi bakomeza kwakira neza ibihangano byabo bibatera imbaraga zo gukomeza gukora cyane.
Papa Innocent yavuze kandi ko nyuma y’inzitizi n’imvune bahura na zo mu kazi ka buri munsi, kubona indirimbo yabo ikundwa n’abantu benshi ari umugisha ukomeye kandi ubereka ko Imana iri kumwe na bo muri uru rugendo.
Uyu muhigo wa miliyoni imwe uje mu gihe Alicia na Germaine bari no mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Rubavu Music Awards and Talent Detection [RMA] bizatangwa ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Rubavu.
Bahatanira ibihembo birimo Best Rubavu Gospel Artist, mu gihe indirimbo zabo “Ibendera” na “Uriyo” zihanganye mu cyiciro cya Rubavu Video of the Year.
Aya marushanwa azasozwa ku wa 30 Gicurasi 2026 mu birori bizabera muri Kivu Intare Arena, aho bazahurira n’abahanzi bakomeye ku rwego rw’igihugu barimo Bruce Melodie, Chriss Eazy, Kevin Kade, Element EleéeH na Alyn Sano. Amatora ari kubera hano: tora.vjn.org.rw
Nubwo bamaze igihe gito mu muziki, Alicia na Germaine bamaze gukora indirimbo 7 zirimo “Urufatiro,” “Rugaba,” “Wa Mugabo,” “Ihumure,” “Ibendera,” “Ndahiriwe” na “Uriyo” ikomeje gukora amateka ku mbuga nkoranyambaga.
Bakomeje kandi kwagura izina ryabo ku rwego mpuzamahanga, aho baherutse no kwegukana igihembo cya Best Star New Gospel Artist in Africa mu bihembo bya Shining Star Africa Awards 2026 byabereye i Kigali.
Kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki ni byo aba bahanzikazi bavuga ko bazakomeza gushyira imbere, cyane ko indirimbo zabo zikomeje gukora ku mitima ya benshi no gufasha abantu benshi kongera kwegera Imana.
Kuzuza 1 Million kuri Alicia na Germaine ni ikintu cy’ingenzi kuko ntabwo biba byoroshye - Papa Innocent
Alicia na Germaine bakomeje kwandika amateka mu muziki wa Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO "URIYO" YA ALICIA NA GERMAINE