× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kenya: Umuramyi Rachel Wandeto wari warishyizeho tattoo ya Perezida yatwikishijwe lisansi arapfa

Category: Artists  »  54 seconds ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kenya: Umuramyi Rachel Wandeto wari warishyizeho tattoo ya Perezida yatwikishijwe lisansi arapfa

Umuhanzi w’indirimbo za Gospel wo muri Kenya, Rachel Wandeto, yitabye Imana nyuma y’iminsi arwariye mu bitaro azize ibikomere bikomeye yatewe no gutwikwa n’abantu batazwi bamwuhiyeho lisansi.

Rachel Wandeto yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bikuru bya Kenyatta National Hospital nyuma yo kugabwaho igitero mu gace ka Mwiki i Nairobi.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko yagabweho igitero n’abagabo batatu bari bambaye udupfukamunwa, bamwuhira lisansi mbere yo kumutwika. Yari yashyizwe mu bitaro afite ubushye bungana na 70% by’umubiri we.

Urupfu rwe rwemejwe ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026 n’umuhanzi mugenzi we Karangu Muraya wavuze ati: “Umutima mwiza uraruhutse. Ruhukira mu mahoro Rachel Wandeto.”

Iki gitero cyateje uburakari n’agahinda muri benshi muri Kenya, cyane cyane nyuma y’uko bivuzwe ko cyaba gifitanye isano n’ibitekerezo bya politiki bya Rachel Wandeto.

Uyu muhanzikazi yari aherutse kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwishyiraho tattoo y’isura ya Perezida William Ruto ku gituza, ndetse akandikaho amagambo “TUTAM” asobanura “Two Terms” mu rwego rwo gushyigikira ko yakomeza kuyobora manda ebyiri.

Bivugwa ko mbere y’igitero, abo bagabo bamusabye amafaranga cyangwa inyungu bakekaga ko yaba yarahawe kubera gushyigikira Perezida Ruto. Nyuma yo kubabwira ko nta cyo afite, bamusutseho lisansi baramutwika bahita bahunga.

Kwamamaza Perezida Ruto kwe ngo kwanatumye bamwe mu bo mu muryango we batamwishimira, ndetse amakuru avuga ko hari abo mu muryango bari baramwirukanye kubera kutumvikana ku bya politiki.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yasuye Wandeto mu bitaro mbere y’uko apfa, anamagana icyo gitero.

Yagize ati: “Niba koko ibi byarakozwe kubera ibitekerezo bye bya politiki, ni ibintu biteye ubwoba cyane ku gihugu cyacu.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Kenya, Douglas Kanja, yavuze ko iperereza ryatangiye kandi ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (DCI) rwahawe inshingano zo gushakisha ababigizemo uruhare kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Kugeza ubu, nta muntu n’umwe wari watawe muri yombi ku bijyanye n’iki gitero.

Byarangiye aguye mu bitaro!
Reba imwe mu ndirimbo za Rachel Watendo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.