Pastor Christian Gisanura yavuze ko umuntu ukwiriye kwizera Imana adakwiye guterwa ubwoba n’ibibazo, abantu cyangwa ibihe bibi anyuramo, kuko ibyo byose bifite iherezo, ariko Imana yo ihoraho kandi ishobora gukomeza abayiringira.
Mu nyigisho yatanze ku wa 22 Gicurasi 2026, Pastor Gisanura yifashishije amagambo yo muri Yesaya 51:11-13, agaragaza ko Imana ubwayo ari yo ihumuriza abantu bayo kandi ko nta mpamvu yo gutinya umuntu cyangwa ibihe umuntu arimo kunyuramo.
Yasomye ati: “Uri muntu ki, yewe utinya umuntu kandi azapfa, ugatinya n’umwana w’umuntu uzahindurwa nk’ubwatsi?” asobanura ko ibibazo byose umuntu ahura na byo birangira, kandi ko umuntu adakwiriye kubiha ububasha bwo kumuca intege.
Pastor Gisanura yavuze ko isi abantu babamo yuzuyemo ibibazo, ndetse ko nta muntu ubaho adafite ibyo ahanganye na byo, kabone n’iyo yaba agaragara nk’utuje. Yavuze ko hari abahanganye n’ibibazo by’amikoro make, kutumvikana mu miryango, ibibazo byo mu kazi, uburwayi cyangwa guhemukirwa, ariko ko ibyo byose bidakwiriye gutuma umuntu yiheba.
Ati: “Iyo abantu bacitse intege, bareka no kurwana. Umuntu wemera ko yatsinzwe aba yikuyemo uburinzi. Imana ije kuduhagurutsa ngo twongere kwibuka ko tuyifite.”
Yagarutse kandi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko hari abarokotse bavuga ko batigeraga batekereza ko bazarokoka cyangwa ko ibihe bibi byari kuzashira, ariko Imana ikabakomeza kugeza igihe ibyo bihe birangiye.
Yavuze ko kwibuka ayo mateka ari ingenzi kugira ngo abantu batibagirwa ko ibihe bikomeye na byo bishira. Ati: “Ikigira intangiriro kigira iherezo.”
Pastor Gisanura yasobanuye ko ubwoba butuma umuntu yibagirwa Imana, ndetse rimwe na rimwe bukamukura mu mugambi wayo. Yatanze urugero rw’umuhanuzi Eliya, wigeze gukora ibitangaza bikomeye ariko nyuma akagira ubwoba bwa Yezebeli kugeza ubwo ahunga.
Ati: “Eliya yagize ubwoba kugeza ubwo Imana imubwira ko ubutumwa bwe burangiye. Nawe nukomeza kugira ubwoba, ushobora kwikura mu mugambi w’Imana.”
Yongeyeho ko uburyo bwo kunesha ubwoba ari ukwegera Imana no kwemera ko ari yo itanga ihumure nyaryo, aho kuba amafaranga cyangwa abantu.
Yagize ati: “Si umuntu, si amafaranga, Imana ubwayo ni yo iduhumuriza. Waba warahemukiwe cyangwa warambuwe, ariko Imana iravuga ngo humura.”
Yasoje ashishikariza abantu gukomera no kudacika intege nubwo baba bari mu bihe bikomeye, ababwira ko umuntu wizera Imana aba afite imbaraga zo guhangana n’ibimugerageza.
Ati: “Uyu munsi wa none naje kukubwira ngo humura, komera.”
Yesaya 51:11
Nuko abo Uwiteka yacunguye bazagaruka bajye i Siyoni baririmba. Umunezero uhoraho uzaba ku mitwe yabo, bazagira umunezero n’ibyishimo, umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga umuhashya.
Yesaya 51:12-13
“Jye ubwanjye ni jye ubahumuriza. Uri muntu ki, yewe utinya umuntu kandi azapfa, ugatinya n’umwana w’umuntu uzahindurwa nk’ubwatsi, ukibagirwa Uwiteka wakuremye, ari we wabambye ijuru agashyiraho n’imfatiro z’isi, maze ukīriza umunsi watinye uburakari bw’umugome, iyo yitegura kurimbura? Mbese uburakari bw’umugome butwaye iki?