The Chosen, filime ikunzwe cyane ivuga ku buzima bwa Yesu Kristo, ba nyirayo bamaze kugirana amasezerano yihariye na Amazon MGM Studios kugira ngo ige itambuka kuri Prime Video nyuma yo kwerekanwa ahareberwa filime.
Umwanditsi n’umuyobozi wayo, Dallas Jenkins, yatangaje ko Prime Video izaba urubuga rwemewe rwo gutambutsa iyi filime nyuma y’uko buri season nshya irebewe mu ma sinema (aherekanirwa filime).
Aya masezerano ateganya ko buri season izabanza kwerekanwa mu ma sinema hanyuma ikazajya iboneka kuri Prime Video mu gihe cy’iminsi 90 gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko ishyirwa kuri The Chosen app.
Jenkins yashimangiye ko ubufatanye na Amazon MGM Studios buzafasha iyi filime kurushaho kumenyekana ku isi hose, bizatume abantu benshi barushaho kuyireba.
Season ya 5, yahawe izina The Chosen: Last Supper (ifunguro rya nyuma), izatangira kwerekanwa mu ma sinema ku wa 28 Werurwe 2025, mbere y’iminsi mikuru ya Pasika.
Izindi season zizakomeza gukurikiza ubu buryo, aho ibice byerekeye ukubabarira ku musaraba kwa Yesu n’izuka rye muri seasons 6 na 7 bizerekanwa nk’ibirori bikomeye mu ma sinema.
The Chosen, ni season ya gatanu, iziri kuri iyi foto zari enye za mbere, iyo ya gatanu, ba nyirayo bamaze kugirana amasezerano yihariye na Amazon MGM Studios kugira ngo ige itambuka kuri Prime Video nyuma yo kwerekanwa mu ma sinema.