Mu masengesho y’iminsi irindwi (7 Days of Healing and Deliverance) ategurwa na Bahavu Usanase Jannet, akaba akomeje kunyura kuri YouTube channel yitwa ‘This Is Your Time’ yasabiye amahoro u Rwanda na RDC.
Aya masengesho yatangiye ku wa 17 Gashyantare 2025, akazasozwa ku wa 23 Gashyantare 2025, abera ku muyoboro wa YouTube wa This Is Your Time wa Bahavu Usanase Jannet.
Bahavu wamamaye muri sinema cyane cyane muri filime City Maid aho yakinaga yitwa Diane ndetse akaba akunzwe cyane muri filime ye bwite Impanga Series, ni we utegura ibi bihe by’amasengesho, aho atumira abakozi b’Imana bakomeye.
Kuri iyi nshuro, abatumirwa ni Prophet Claude Ndahimana na Bishop Olive Murekatete, bafasha abitabiriye kwegera Imana binyuze mu nyigisho zabo zishingiye kuri Bibiliya, ndetse n’abahanzi J. Christian Irimbere na Christopher Chance, bagafasha abakunzi b’Ijambo ry’Imana kwinjira mu mwuka binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza.
Buri munsi kuva Saa Mbiri z’ijoro (8:00PM) kugeza Saa Tano (11:00PM), abantu bari gufatanya gusenga, kuramya no kwigishwa.
Bamwe mu bitabiriye aya masengesho batangaza ko bari gukira bakanabohoka imitima binyuze muri ibi bihe byiza by’ivugabutumwa. Bumwe mu buhamya bwabo buri ku muyoboro ya This Is Your Time.
Bahavu Usanase Jannet arasaba buri wese gusengera amahoro mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC)
Mu cyigisho cye, Bahavu yanavuze ku ntambara iri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), asaba Imana kurinda Abanyarwanda n’abaturanyi babo.
Yagize ati: “Narebye intambara mbi iri muri Kongo, ndavuga nti Mana, undinde guhunga, urinde benedata guhunga. Iyi myuka yo guhunga icike mu izina rya Yesu.
Uturindire Igihugu, uturinde guhunga. Imbaraga z’umwijima zose zigume kure y’Igihugu cyacu. Uwiteka agarure amahoro muri EAC, ariko ayagarure bidasabye ko Umunyarwanda yongera guhunga. Twanze guhunga."
Yaboneyeho no gusaba buri wese kunga mu rye agira ati: "Iki kintu nugitekerezaho ukacyumva, mu gihe uri kwisengera uge usengera n’Igihugu cyawe, ugisabire amahoro, kuko umugisha ushaka uri mu Gihugu. Uwiteka akibohore, ntikizongere kumenekamo amaraso ukundi.”
Bahavu Usanase Jannet akomeje kugaragaza umuhate mu ivugabutumwa, aho ibi bikorwa bye byatangiye gufatwa nk’intambwe igana ku gushinga itorero.
Nubwo atarubaka urusengero, aya masengesho akorerwa aho abatumirwa bemeye kuyakirira, ariko akananyuzwa ku muyoboro wa YouTube kugira ngo n’abatagira ubushobozi bwo kuhagera bifatanye n’abandi.
Bahavu Usanase Jannet ni umugore wa Ndayirukiye Fleury, umwe mu ba producers bakomeye mu gutunganya amavidewo mu Rwanda.
Wifuza gukomeza gukurikirana ibi bihe by’amasengesho ushobora gukanda kuri iyi link ya YouTube: This Is Your Time.
Ntucikwe muri iyi minsi isigaye!
Bahavu akomeje komora imitima ya benshi