Nusoma Zaburi ya 3:1 bazakubwira ko iyi ari Zaburi ya Dawidi yahimbwe ubwo yahungaga Abusalomu umwana we!! Komeza gatoya.
Nugera kuri Zaburi 18 ibyanditswe byera bizakubwira ko iyi Zaburi yanditswe ku munsi Uwiteka yamukijije amaboko y’abanzi be n’aya Sauli. Nawe rero menya imvano yo kuba umwe mu baramyi bakunzwe Antoinette Rehema yatanze ubutumwa mu rurimi rw’icyongereza mu ndirimbo "Beautiful Gate".
Yaririmbye Kuboroga bizamura amarangamutima ya benshi bibuka ko bagomba kuborogera itorero, nyuma yaje kuzura umwuka w’ibinezaneza abona ko uwo mwuka atari uwo kugundirwa awusangiza abandi mu ndirimbo yise "Ibinezaneza".
Yibutse ko isi n’ibiyuzuye ari iby’Uwiteka, muri ibyo byiza hakaba harimo amabuye y’agaciro arangajwe imbere na "Simaragido".
Yaririmbye iyi ndirimbo inubaka umutamenwa w’igikundiro mu mutima ya benshi niko kuvuga ati: "Noneho reka mbwire ineza y’Imana amahanga yose. Kuri ubu rero amaze iminsi mikeya asohoye indirimbo "Beautiful Gate" yanamusigiye amavunane yo guceceka.
Byatumye Paradise imwegera maze nawe avuga ko kuririmba mu ndimi z’amahanga ni umuhigo ukomeye yahaye Imana nyuma yo kuyiha icyifuzo mu gihe cya Covid-19 akayibwira ati: "Nugira gutya nanjye nzagira gutya kugira ngo n’abo ubwiriza ubutumwa bamenye Imana kubwawe".
Yavuze ko mu kazi abo "dukorana bagomba kumenya ko dukorana n’Imana ivuga ikanakora bigatuma abatazi Kristo bizera izina rye."
Yongeyeho ko abantu batandukanye bakomoka mu bihugu by’amahanga bakomezaga kumugaragariza urukundo no gushima indirimbo ze gusa bakazitirwa no kutumva ikinyarwanda.
Yavuze ko bahoraga bamusaba kuzakora indirimbo mu rurimi bumva, aza gukora iyi ndirimbo "Beautiful Gate"! Ibi abihuza no kuba kuri ubu yinjiye ku ruhando mpuzamahanga. Yavuze ko mu minsi iri imbere ateganya gusohora izindi ndirimbo zanditse mu giswahili no mu gifaransa.
Avuga ko iyi ndirimbo yanditswe mu gihe cya Covid 19 aho yasabaga Imana kumunagira inshundura nyuma y’uko yabonaga isoko yari yiringiye yasaga n’iyakamye. Aha ngaha akaba yarizereye mu ijambo ry’Imana riboneka muri Luka 5:4-5 Luka 5:5
Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.”nk’uko Yesu yabereye igisubizo intumwa ze zigafata amafi menshi, uko niko uyu muramyi yiringiye Kristo ntiyamutenguha amubera igisubizo abona indi soko idudubiza amazi menshi, yongera kubona amafaranga.
Muri iyi ndirimbo, uyu muramyi yifashishije ibiseke bipfundikiye mu mashusho aho yashakaga gutanga ubutumwa bugira buti: "Ndashaka kwinjira mu nzu y’Imana mfite amashimwe mu biganza byanjye no mu mutima wanjye nkinjirana indirimbo z’ibyishimo mu nzu y’Imana."
Avuga ku mbogamizi ku bahanzi bo muri Diaspora, yagize ati: "Imbogamizi ni nyinshi cyane inkubwe 20 ugereranyije n’izo abahanzi baba mu Rwanda bahura nazo".
Imwe mu mbogamizi yatangaje ni studio zidahagije. Yavuze ko n’iziboneka ziba zihenze cyane. Yunzemo ko usanga n’abakora indirimbo kubabona bisaba amasengesho dore ko usanga babifatanya n’indi mirimo bitewe n’umubare mutoya w’abahanzi.
Antoinette Rehema yavuze ku ndirimbo ye nshya "Beautiful Gate"