× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyiza tubisangire! Besalel Choir izitabira "Ibisingizo Live Concert" yateguwe na Baraka Choir

Category: Choirs  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ibyiza tubisangire! Besalel Choir izitabira "Ibisingizo Live Concert" yateguwe na Baraka Choir

Besalel Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Murambi, Paroisse ya Gatenga, izitabira igitaramo cyiswe "Ibisingizo Live Concert" cyateguwe na Baraka Choir ya ADEPR Nyarugenge.

Nibavuze Besalel Choir, imitima y’abantu yahita yerekeza i Golgota, bitewe na ya ndirimbo izwi cyane igira iti: "Golgota, musozi mwiza unyibutsa amateka y’uwankunze ntamuzi, asiga byose ngo ambone, aritanga ngo mbeho."

Benshi bamaze kuzamura amaboko bahimbaza Imana kubera iyi korali; abanyabyaha baciye bugufi bemera intege nke zabo, bitewe n’uko Besalel Choir ikomeza kuririmba indirimbo zubaka, zishushanya ishusho ya Kristo, kandi agakomeza gushyirwa hejuru binyuze mu ndirimbo nshya ahora ashyira mu kanwa k’ubu bwoko bw’Imana.

Mu bushishozi bw’ubuyobozi bwa Baraka Choir bahisemo gutumira iyi korali izwiho kuririmba indirimbo zifatwa nk’"Pasiporo" igeza abantu ku musaraba wa Kristo. Icyubahiro kibe icy’Imana kubera Baraka Choir.

Ibisingizo Live Concert: Imyiteguro irakomeje

Amakuru dukura imbere mu buyobozi bwa Baraka Choir avuga ko imyiteguro yo kuzataramana n’abakunzi bayo ikomeje. Tariki ya 27 na 28 Nzeri 2025 ni amatariki akwiye kubikwa, kuko ariyo azaberamo iki gitaramo kitazibagirana, cyiswe "Ibisingizo Live Concert."

Amakuru Paradise.rw ifite kugeza ubu avuga ko muri iki gitaramo hazafatwa amashusho mu buryo bwa Live Recording. Baraka Choir ni imwe mu makorali akunzwe cyane, ahanini bitewe n’ubutumwa bw’umwimerere bukubiye mu ndirimbo zabo zitandukanye, bigatuma ikundwa n’abantu b’ingeri zose — abakuru n’abato.

Hashize amezi abiri Baraka Choir imuritse indirimbo yise "Amateka". Ni indirimbo ifite ubutumwa bukomeye, bwibutsa abantu ko Kristo ari iriba ry’Uwiteka riruhura abarushye. Iyi ndirimbo igira iti: "Iriba ry’Uwiteka, nahageze ndushye, umutima wanjye uraruhuka. Nari mbabaye cyane, nuzuye ibyaha byinshi, Yesu arambabarira numva ndaruhutse."

Baraka Choir: Inkomoko n’urugendo mu murimo w’Imana

Baraka Choir yatangiye umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paroisse Nyarugenge. Yatangiye igizwe n’abaririmbyi 12, baririmbira mu cyumba cyo mu Cyahafi. Nyuma y’uko abayobozi bababonyeho impano, bahise babimurira ku rusengero rwa Nyarugenge, aho batangiye gukorera umurimo w’Imana bisanzuye.

Icyo gihe, muri 1982, bitwaga Chorale Cyahafi. Mu 1996 baje guhindura izina bayita Baraka. Kuri ubu, ni iya kabiri muri korali umunani zibarizwa kuri uru rusengero, ikaba igizwe n’abaririmbyi 100.

Ni imwe mu makorali azwiho kwifashisha ivugabutumwa ry’imirimo y’umusamariya mwiza mu kugarura no kumurikira Kristo abari mu mwijima. Zimwe mu ndirimbo zabo zanditse amateka mu mitima ya benshi zirimo: Amakamba, Nzajya ndirimba, Iyo nkumbuye iwacu mu ijuru n’izindi.

Baraka Choir ni imwe mu makorali azwiho kwifashisha ivugabutumwa ry’imirimo y’umusamariya mwiza mu kuzana no kumurikira Kristo iminyago. Zimwe mu ndirimbo z’iyi korali zanditse amateka akomeye mu mitima ya benshi nka: Amakamba, Nzajya ndirimba, Iyo nkumbuye iwacu mu ijuru n’izindi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Yemwe abakorera Uwiteka mubikunze ingororano zirahari mw,ijuru

Cyanditswe na: Uwikunda Jean Pierre   »   Kuwa 04/08/2025 17:18