Paruwasi ya Byimana yaragijwe Bikira Mariya Mutagatifu (Sancta Marie), ni paruwasi yubatswe ku buryo bubereye ijisho ikaba izatahwa ku mugaragaro tariki ya 2 Nzeri 2023.
Yubatswe hagamijwe gusubiza ibibazo 3 by’ingenzi abakristu bayo bari bafite birimo: kuba iyari isanzwe yari nto itagihagije kuko abakristu bari bamaze kuba benshi , yari isakaje amabati ya Fibrociment atagezweho akandi atanemewe (aspesthos), ikindi kandi bifuzaga kubaka ingoro iboneye kandi ibakwiriye basingirizamo Nyagasani
Tariki ya 18 Gashyantare 2013 nibwo ibuye rya mbere ryashyizwe mu musingi, kuva ubwo hatangizwa ku mugaragaro imirimo yo kuvugurura iyi kiliziya.
Mu kiganiro kirambuye Kinyamateka yagiranye na HARERIMANA ducyesha iyi nkuru, Boniface umukristu wa Paruwasi ya Byimana akaba n’umwe mu bagize komite ishinzwe inyubako muri paruwasi yavuze ko kuva ku gitekerezo kugera ku kugishyira mu bikorwa byose ari abakrsistu; bityo uruhare rwabo rukaba ari runini ashingiye ku bikorwa bakoze.
Yagize ati “ Abakristu bararebye basanga kumva Misa tubyigana bidakwiriye, bamwe babaga bari hanze ,abandi bahagaze mu kirongozi no mu bihande bya kiliziya, mu gihe cy’imvura bakanyagirwa abari mu kiliziya nabo nta bwisanzure bafite kuko byabaga ari umubyigano n’ubushyuhe bukabije kuko kiliziya yari ngufi kandi ari na ntoya. Twiyemeje gushyira hamwe tukagura kiliziya yacu. Babumbye amatafari yo kubaka, bazanye ibiti, batanze amafaranga n’ibitekerezo kandi n’igishushanyo mbonera ni abakristu bagitanze.”
Kiliziya ya Byimana yubatse ku buryo bubereye ijisho ikagira n’akarusho ku gice cyo hejuru ya Altari hakozwe ku buryo budasanzwe bumeze nk’ikizeru gicagaguye. Bakiriye bate igishushanyo mbonera cya kiliziya ya Byimana? Boniface yasobanuye uko babyakiriye ati “ Igishushanyo mbonera cyatanzwe n’umukristu wa Byimana uba hanze ya Byimana muri Kigali Engineer Archetect,
Twacyakiriye neza kuko twabonaga ari umwihariko bitari ugukopera ahandi harimo n’agashya ko kuba ariyo kiliziya izaba ifite Coupole (cya gice cyo hejuru ya Altari gikoze ku buryo bw’uruziga kimeze nk’ingofero) ituma haboneka urumuri kuri Altari rw’imvanjye z’amabara bituma iyo uri mu kiliziya ubona ari heza ku buryo budasanzwe cyane cyane kuri Altari, ni umutako ikaba n’ubwiza bwa kiliziya.
Ni kiliziya yubakishije amabuye na sima muri fondasiyo, amatafari ahiye na sima hejuru, ikagira sharpente y’ibyuma ,ni mu gihe iyo basenye yari ishaje yari yubakishhije icyondo n’amatafari ahiye kandi ikaba yari ntoya. Imbere ya Altari nshya, aho binjirira no ku mabaraza hose harimo terazo, Altari ikaba irimo amakaro meza yatanzwe n’umukristu.
Ifungishijwe inzugi 3 imbere zo mu giti cyitwa muvura mu gihe iyo bavuguruye yari ifite inzugi z’ibiti , isakaje amabati agezweho y’umutuku ikagira n’urusenge, aho abakristu bashobora kwicara kandi bagakurikira ibiri kubera mu kiliziya neza . Kuri ubu hari umuryango w’amateka wasigaye bazajya bibukiraho iyo kiliziya yavuguruwe, barashimira Imana yabafashije kubigeraho.
Basengeraga he nyuma yo gusenya kiriziya bavuga ko ishaje. Boniface yagize ati “ Nyuma yo gusenya kiliziya twashakaga kwagura ntabwo twahagaritse gusenga , kuko twashyizeho za hangari na shitingi kugira ngo dukomeze gusenga tunasaba Imana kudufasha kugira ngo iyo turi kubaka yuzure, imvura yaratunyagiye, izuba ryaratwishe ariko Nyagasani yaradushoboje.”
Kiliziya nshya yahawe umugisha na Myr Smaragde Mbonyintege mu mpera z’umwaka wa 2021 icyorezo cya Covid 19 cyari kitararangira . Bavuga ko bahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo ubushobozi bwagendaga bugabanuka, icyorezo cya covid 19 cyahagaritse ibikorwa n’ubushobozi bukagabanuka kurushaho n’ibindi. Ngo byatumye igihe cyari giteganyijwe cyo kuba kiriziya nshya izaba yuzuye kirenga kuko byari imyaka itanu.
Inkunga zatanzwe harimo isakaro ryatanzwe na Diyosezi ya Kabgayi n’abandi bakristu batanze inkunga y’ibitekerezo n’ubushobozi bwabo kugira ngo iyi kiliziya ibe yuzuye, aha twavuga nk’umukristu wiyemeje gutanga amakaro yose yakoreshejwe muri iyi kiliziya. Urugendo rukaba rugikomeza mu kuyirimbisha ku buryo bugezweho kugira ngo Nyagasani asingirizwemo ari ahantu heza nk’uko abakristu ba Byimana babyiyemeje.
Kuri ubu Byimana imaze kugira kiliziya 3 zagiye zagurwa kubera ubwiyongere bw’abakristu . Kiliziya ya mbere yubatswe mu Byimana mu mwaka 1942 yari ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu 500 kugeza n’ubu iracyahari, ikurikirwa n’iya kabiri yari ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu 1000 yubatswe mu mwaka 1977, yarashenywe iravugururwa;
Kuri ubu iyo bitegura gutaha nshya ni iya gatatu ifite ubushobozi bwo kwakira abakristu 2500. Bifashishije umugenagaciro basanze kubaka kiliziya iri ku rwego tuyibonaho ubu byaratwaye asaga miliyoni 381,831,000, hatarimo agaciro k’ubutaka kuko ikibanza bari basanzwe bagifite.
Mu byifuzo by’abakristu ba Byimana, bifuza ko kiliziya ya mbere yubatswe muri 1942 yavugururwa ikaba yahindurwamo sale ifasha kwakira abaje muri kiliziya nshya. Bakeneye kubaka n’ibyumba by’amashuri by ‘abana bigira amasakaramentu ,gushyiraho parking igezweho irimo amapave; bifuza kandi kubaka chapelle yunganira kiliziya nini, n’andi mazu y’amacumbi yajya yifashishwa n’abaje mu Byimana muri gahunda y’iterambere rya paruwasi.
Src: Kinyamateka