Muri Gicurasi, amateka ya Gikristo yagiye arushaho kubakwa gahoro gahoro mu gihe cy’imyaka itandukanye. Uyu munsi turagaruka ku gufatwa kwa Roma, kubatizwa kwa Tiyo Soga n’urupfu rwa Mutagatifu Theodosius
Mu mateka maremare y’Ubukristo amaze imyaka irenga 2000, habayeho ibyabaye byinshi byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’itorero, harimo ibyishimo, ibigeragezo n’ibikorwa by’indashyikirwa.
Muri iki cyumweru cyo mu mateka ya Gikristo, hibukwa ibintu bitatu by’ingenzi: urupfu rwa Saint Theodosius of the Caves, gufatwa kwa Roma n’ingabo z’Ubwami Butagatifu bw’Abaroma, ndetse no kubatizwa kwa Tiyo Soga.
Ku wa 3 Gicurasi 1074, ni bwo hibukwa urupfu rwa Saint Theodosius of the Caves, umwe mu bihayimana bakomeye mu mateka ya Kiliziya ya Orthodox. Yavukiye hafi y’umujyi wa Kyiv muri Ukraine y’ubu, aza kuba umumonaki afite imyaka 24, nyuma aza no kuba umuyobozi w’abihayimana (igumen).
Azwi cyane nka “Se wo kwiha Imana mu Burusiya,” kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubuzima bw’abihayimana no gushyiraho amategeko yabayoboraga. Yari azwiho no kurengera abakene no guharanira ubutabera, aho atatinye no kwamagana abakomeye bakoreraga abandi nabi.
Ku wa 6 Gicurasi 1527, habaye ikindi gikorwa gikomeye mu mateka, aho ingabo za Holy Roman Empire zafashe Umujyi wa Rome, zigahitana abantu benshi ndetse zigasiga hari ibyangiritse bikomeye.
Ibi byabaye mu gihe cy’intambara hagati ya Espagne n’Ubufaransa bapfaga ubutegetsi bw’Amajyaruguru y’u Butaliyani. Papa Pope Clement VII byabaye ngombwa ko ahunga uwo mujyi. Muri icyo gihe, abasirikare b’Abasuwisi (Swiss Guards) bagera ku 1000 bahasize ubuzima bagerageza kurinda Vatican no gufasha Papa guhunga.
Ibi byabaye nk’umunsi mubi cyane mu mateka y’abo basirikare, kandi kugeza n’ubu baracyabyibuka buri mwaka ku wa 6 Gicurasi.
Ku wa 7 Gicurasi 1848, hibukwa kubatizwa kwa Tiyo Soga, umwe mu bavugabutumwa b’Abanyafurika ba mbere bagize uruhare rukomeye mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza.
Yabatirijwe muri Scotland mu rusengero rwa John Street United Presbyterian Church i Glasgow.
Nyuma yo gusubira muri Afurika y’Epfo, yabaye umuvugabutumwa, umwanditsi n’umusemuzi, aho yahinduye ibitabo by’ingenzi mu rurimi rw’Abaxhosa, harimo n’igitabo kizwi nka Pilgrim’s Progress cya John Bunyan. Yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Ubukristo no kwigisha mu gihugu cye.
Ibi bihe bitatu by’ingenzi byabaye mu mateka ya Gikristo bigaragaza uburyo itorero ryagiye rihura n’ibigeragezo bikomeye, ariko kandi rikagira n’abantu b’indashyikirwa bagize uruhare mu kuriteza imbere.
Ni amateka akomeza kwibutsa Abakristu akamaro ko kwizera, kwihangana no gukomeza umurimo w’Imana mu bihe byose.
Ku wa 6 Gicurasi 1527 ingabo za Holy Roman Empire zafashe Umujyi wa Rome zituma Papa ahungishwa
Ku wa 3 Gicurasi 1074 hibukwa urupfu rwa Saint Theodosius of the Caves
Ku wa 7 Gicurasi 1848 hibukwa kubatizwa kwa Tiyo Soga wahinduye amateka ya Gikristo muri Afurika