× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uruhare rwa ADEPR mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize

Category: History  »  13 April »  Jean d’Amour Habiyakare

Uruhare rwa ADEPR mu guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize

Mu kiganiro cyatambutse ku wa 12 Mata 2024, ku mbuga nkoranyambaga za ADEPR zirimo YouTube ndetse na Life Radio cyayobowe na Hakizimana Justin, Umushumba Mukuru w’iri Torero, Isaie Ndayizeye yagarutse ku ruhare rwaryo mu kongera kwiyubaka no kubaka umuryango Nyarwanda wari wakomeretse.

Rev Pst Ndayizeye Isaïe, yavuze ko mu byakozwe harimo gufatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n’igihugu mu bikorwa by’isanamitima kuko abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi bari bafite ibikomere ku mubiri no ku mutima kandi ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bubasha komora no gukiza.

“Itorero ryashatse uburyo bwakwifashishwa ngoritange igisubizo gishingiye ku ijambo ry’Imana ari yo mpamvu ryashyizeho urwego rushinzwe isanamitima ahatangirwa inyigisho n’ibiganiro bisubizamo abantu imbaraga kuko nyuma ya Jenoside uko abantu bagaragazaga ibikomere bagahungabana hari abumvaga ko ari abadayimoni ariko uko abantu bagiye bigishwa bagiye basobanukirwa ko ari umutwaro uremereye yakorewe n’amateka.

Byatumye abantu bajijuka bumva ko igikorwa cyo kwibuka kigomba kujya mu by’itorero nk’uko ubu bikorwa hirya no hino mu ndembo, mu maparuwasi n’amatorero kandi birafasha mu kubaka ubumwe, isanamitima n’ubudaheranwa.’’

ADEPR itegura ibikorwa byo kwibuka ifite intego yo guhumurizanya, kuganira ku mateka yaranze u Rwanda n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka yaranze Jenoside n’ingaruka zayo ndetse no gufasha abakiri bato kumenya ibihe by’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

Mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ADEPR itegura ibiganiro bikorerwa ahantu hatandukanye nko muri za Kaminuza binyuze muri CEP (Communauté des Etudiants Pentecôtiste).

Rev Pst Ndayizeye Isaïe yavuze ko usibye ibikorwa by’isanamitima, ADEPR yita no ku bikorwa bifatika birimo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye kubona aho kuba.

Mu mwaka ushize, ADEPR yubatse inzu 90 zahawe imiryango yo hirya no hino mu gihugu.
Yakomeje ati “Hari ukubafasha kubona ibindi bikorwa byabunganira nkaho ahakorerwa ubuhinzi bafashwa kubona ubutaka bahingamo, hari aborozwa inka, hari abasanirwa inzu babamo n’ibindi byinshi itorero rikora mu gufasha no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Hashyizweho amatsinda abafasha mu kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi no muri buri karere dufiteyo Porogaramu iri gufasha mu bijyanye n’isanamitima aho hashyizweho amatsinda y’isanamitima aberamo n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo kwizigamira, gukorera hamwe n’ibindi.’’

ADEPR inafasha mu kubwiriza abakoze Jenoside bafunzwe aho bahabwa inyigisho z’uko bakwiriye gusaba imbabazi. Rev Pst Ndayizeye Isaïe ati “Tubafasha mu rugendo rwo kwihana k’umutima ndetse barangiza tukabafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Tubahuza n’abo bahemukiye kandi turashima cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bw’impano ikomeye batanga buri munsi y’imbabazi kuko ari iby’igiciro gikomeye cyane mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.’’

Umushumba Mukuru wa ADEPR yashimiye abafashamyumvire mu bikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubudaheranwa. Yashimiye n’abaririmbyi barimo amakorali n’abahanzi banyuza ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo kuko bikomeza gushimangira umurongo igihugu kirimo wo kubakira ku bumwebw’Abanyarwanda.

Rev Pst Ndayizeye Isaïe yavuze ko mu nyigisho batanga n’ibyo bakora byose bazirikana no kwigisha urubyiruko rukarushaho gusobanukirwa amateka no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ni bo bafite umurage wacu w’ejo hazaza, ni bo bazakomeza uru rumuri rw’icyizere, ni bo kubakiraho aho tugana, ni bo kubakiraho u Rwanda rw’ejo hazaza. Turabihanangiriza guhungira kure ibibatanya, tubereka aho twatsindiwe ngo hatazagira uwo ari we wese wazabashuka.’’

ADEPR yashyizeho porogaramu y’isanamitima mu gufasha abagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu ivugabutumwa risubiza ibibazo Abanyarwanda bafite.

Ifite porogaramu nk’izo 31 mu turere, zikurikiranwa n’abafashamyumvire bagera kuri 243. Nibura abantu 5739 bamaze gufashwa gusaba imbabazi no kuzitanga. Barimo 2246 bakoze Jenoside bafunguwe na 2165 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi 723 ni urubyiruko rwagizweho ingaruka n’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.