× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amasomo aba Buddhists batemera ko habaho Imana isumba byose bigisha ababasura

Category: History  »  July 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Amasomo aba Buddhists batemera ko habaho Imana isumba byose bigisha ababasura

Aba Buddhists (Ababuda) bigisha abantu amasomo menshi yabafasha kubaho mu buzima bwa buri munsi babikesheje kudatwarwa n’iby’isi ndetse no gutekereza kure bihanitse.

Ni idini bivugwa ko ryashinzwe n’igikomangoma cyo mu Buhinde Siddhartha Gautama cyamaze iminsi 49 cyicaye munsi y’igiti gitekereza, kitarya, kitanywa (nubwo abenshi batabyumva neza kuko iyi minsi ari myinshi), kikaza kumurikirwa ndetse kigahindurirwa izina ari ryo Buddha bisobanura uwamurikiwe, ahagana mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu, aho bivugwa ko Buddha yapfuye mu mwaka wa 400 (BCE).

Nyuma yo kumurikirwa yatangiye kwigisha amahame ye bamwe baramuyoboka, na bo bigisha abandi, apfuye barakomeza kugeza n’uyu munsi, aho abagize iri dini babarirwa muri miriyoni 470, barimo abagabo bitwa aba monko n’abagore bitwa aba nani baba bahagarariye abandi mu gutekereza kure.

Ibi ni bimwe mu bibaranga n’amasomo bigisha benshi mu babagana bashaka inama zabo:
Ntibemera ko habaho Imana isumba byose. Bemera ko imbaraga zigenzura byose ziri muri bantu, binyuze mu mitekerereze ya buri umwe. Bagendera ku myizerere ya Daruma na Karuma, ivuga ko ibyo ukoze byaba bibi cyangwa byiza bikugaruka. Bagira neza kugira ngo bazayisange imbere.

Ntibarya inyama, kuko bavuga ko iyo umuntu apfuye roho ye ijya mu bindi binyabuzima birimo n’inyamamswa, bityo ko iyo wishe inyamaswa uba wishe na roho y’umuntu ishobora kuba yarimukiyemo. Nanone bavuga ko icyo utaha ubuzima udakwiriye no kubucyaka ngo ucyice.

Kirazira kunywa inzoga izo ari zo zose, kuko bavuga ko zorosa ubwonko kandi ari bwo bukomeye ku muntu, bikabuza umuntu gutekereza neza kandi ari yo soko yo kubaho. Babiterwa n’uko bamara igihe bakora meditation, ni ukuvuga gutekereza, kandi iyo umuntu yanyweye inzoga uko zaba zingana kose ntatekereza neza.

Kirazira gukora imibonano mpuzabitsina ku mpamvu yo kwishimisha. Bayikora ku bwo kororoka gusa, ibindi biba ari ibyaha. Ntibakorera amafaranga, ahubwo ibiribwa, imyambaro n’ibindi babihabwa n’ababasura, kandi ababasura ni benshi cyane bitavugwa. Iyo batabihawe n’ababasura babihabwa na bene wabo b’aba Buddhists.

Bavuga ko umuntu adakwiriye kurekura mu gihe atsinzwe, ahubwo ko agomba guhindura uburyo yakoragamo. Umenya agaciro k’icyo watsindiye, iyo wibutse inshuro n’agahinda wagize ukibuze. Imbaraga cyagutwaye ni zo zivamo ibyishimo.

Bavuga ko icyiyumviro cya gatandatu (sixieme sense) ari cyo gikwiriye kuyobora abantu mu gufata imyanzuro (Paradise yagikozeho inkuru). Aba Buddhists bumvira ijwi ryo mu mutima wabo, bagatekereza kuri buri kimwe bagiye gukora, yaba uguteka, ukwarura, ugutamira, ugukanjakanya, ukumira n’ibindi.

Bavuga ko amasomo yose aturuka mu gutsindwa. Bavuga ko uwatsinzwe ari we ubona umwanya uhagije wo gutekereza ku byo yari gukora, bityo akiyungura ubwenge bumufasha kongera imbaraga mu byo akora, mu gihe uwatsinze we aba yitekerereza intsinzi gusa. Ibi bituma yishimana n’abatarayigizemo uruhare, akabura umwanya wo gutekereza.

Gutsindwa si ikibazo, ni ibwiriza ryo kongera gukora wabanje gutekereza, mu gihe gutsinda ari ibwiriza ryo kurekera aho. Ntibizerera mu hazaza, ngo wenda bazabaho neza cyangwa nabi mu bijyanye n’imibereho, aho abandi bita ejo kuri bo ni uyu munsi mu bigendanye n’icyo bagomba gukora. Ntibababazwa n’ibibi, kuko bizera ko ari iby’ako kanya. Bishimira umunsi bariho.

Bafata iminsi yo kumara igihe batarya, bakabaho batekereza, ku mpamvu yo kongera ingano y’ubushobozi bwo kwihanganira ikibi, kuko bumva ko niba umuntu abura ibyo kurya akamara iminsi runaka ari muzima, kuba yakwiyiriza abifite na byo nta cyo byamutwara. ‘Iyo utagenzurwa n’ibijya mu nda ubaho uko ushaka.’

Babona ko kwishima ari amahitamo, ntibiva mu mafaranga, ari yo mpamvu badatwarwa no kuyiruka inyuma bashakira ibyishimo mu kuba abakire nk’uko abandi babigenza.

Intsinzi yabo ni ukwiha intego ukayigeraho, si uguhura n’ibibazo bikakunesha. Urugero, iyo yiyemeje ikintu ntawumuhase ntakigereho, abibara nko gutsindwa gukomeye, mu gihe aramutse ahuye n’abambuzi bakamukubita atabifata nko gutsindwa kuko aba atiyemeje kurwana na bo.

Aho batuye hasurwa kenshi, cyane cyane ahatuye aba monko bameze nk’ababakuriye, kuko bafatwa nk’abanyabwenge bakomeye kandi batekereza cyane muri iyi si.
Bazi igisobanuro cyo kubaho n’icyo kunyurwa ari cyo.

Ubu bushakashatsi bwavuye mu Kinyamakuru cyitwa Learn Religions.

Bamara igihe batekereza, kuko bizera ko ari byo bivamo ubwenge bwo kubaho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.