× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuki Etiyopiya ikiri mu mwaka wa 2018 mu gihe abandi bari mu wa 2026?

Category: History  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kuki Etiyopiya ikiri mu mwaka wa 2018 mu gihe abandi bari mu wa 2026?

Mu gihe ibihugu byinshi by’isi byanjiye mu mwaka wa 2026, Etiyopiya yo iracyari mu wundi mwaka, iri mu wa 2018 (kuri kalendari yayo). Kubera iki?

Mu by’ukuri, mu gihe twe turi ku wa 2 Mutarama 2026 (kalendari ya Gregoriya), Etiyopiya yo iri mu kwezi kwa Tahsas, umwaka wa 2018. Ibi biterwa n’uko: Umwaka mushya wa Etiyopiya utangira muri Nzeri (11 cyangwa 12), Kandi kalendari yabo iguma inyuma y’iya Gregoriya hafi imyaka 7–8.

Ubu iki gihugu ntikiragera aho isi igeze ibara. Ibi bituma benshi bibaza impamvu Abanyetiopiya, n’ubwo ari igihugu cya gikristo cya kera cyane, batagendera kuri kalendari imwe n’iyemewe ku isi hose ya gikristo, ndetse hakibazwa niba bo bemera imyaka iri mbere ya Yesu n’iri nyuma ye.

Etiyopiya ikoresha kalendari yayo bwite, izwi nka Kalendari ya Etiyopiya, ifitanye isano ya hafi n’iya Koptike (Coptic calendar), ikoreshwa mu rusengero rwa Orthodox rwa Etiyopiya.

Iyi kalendari ifite amezi 13: amezi 12 agizwe n’iminsi 30 buri kwezi, hiyongereyeho ukwezi kwa 13 kugizwe n’iminsi 5 cyangwa 6 bitewe n’umwaka. Iyi miterere itandukanye n’iya Gregoriya ikoreshwa n’ibihugu byinshi by’isi muri iki gihe.

Impamvu nyamukuru ituma kalendari ya Etiyopiya iguma inyuma y’iya Gregoriya ku myaka igera hafi ku myaka 7 cyangwa 8, ni itandukaniro ryabaye mu kubara igihe Yesu yavukiye.

Abanyetiopiya bakurikira imibare yanditswe n’abahanga ba kera bo mu idini, cyane cyane Annianus wa Alexandria, wagennye igihe cy’ivuka rya Yesu ku buryo butandukanye n’uko byemejwe nyuma mu Burayi.

Mu gihe kalendari ya Gregoriya yashingiye ku mibare ya Dionysius Exiguus, Etiyopiya yakomeje gukurikiza uburyo bwa kera, bityo imyaka iratandukana. Icy’ingenzi uko Etiyopiya yemera Yesu Kristo byimazeyo kandi ikamufata nk’intandaro y’igihe.

Nta na hamwe bihuriye no kumwihakana cyangwa kutemera ko turi mu bihe byo nyuma ya Yesu. Ahubwo itandukaniro riri mu kubara igihe, si mu kwizera. Abanyetiopiya na bo bafite igitekerezo cya mbere ya Kristo n’nyuma ya Kristo, ariko babibara mu buryo bwabo bushingiye ku myemerere n’imibare gakondo ya kiliziya yabo.

Amateka agaragaza ko Etiyopiya ari kimwe mu bihugu bya mbere byakiriye ubukristo hakiri kare cyane, ndetse Bibiliya ivuga ku munyapolitiki wo muri Etiyopiya wabatijwe n’intumwa Filipo (Ibyakozwe n’Intumwa 8). Ibi byerekana ko Etiyopiya itigeze isubira inyuma mu kwemera Yesu, ahubwo ko yakomeje kuba mu buzima bwayo bw’iyobokamana ishingiye ku muco wayo n’amateka yayo.

Nubwo muri iki gihe isi ikoresha kalendari ya Gregoriya mu by’ubucuruzi, politiki n’itumanaho mpuzamahanga, Etiyopiya yahisemo kugumana kalendari yayo mu buzima bwa buri munsi n’iyobokamana. Ibi ni ikimenyetso cy’uko igihugu gishobora kwifatanya n’isi, ariko kikagumana umwimerere wacyo w’amateka n’umuco.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.