"Igihe kirageze cyo kubwira Imana (nyir’ibisarurwa) ngo yohereze abakozi mu murimo aho kwiyobora tugakora ibyo twishakiye".
Matayo 9:35-38 "35 Yesu agenda mu midugudu n’ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose. 36 Abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri. 37 Maze abwira abigishwa be ati "Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. 38 Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye."
Mukundwa, Nshuti y’Imana, Imana ni yo nyir’ibisarurwa, abasaruzi na bo ni abakozi b’Imana na ho ibisarurwa ni bo bantu b’Imana. Nuko Yesu agendagenda hose avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami kandi akiza n’abarwayi, ariko abonye ko abantu babaye benshi abagirira impuhwe, ni ko kubwira abigishwa be ati "Nimusabe (mwinginge) Imana (nyir’ibisarurwa) kugira ngo yohereze abakozi bayo (abasaruzi) mu bantu be (ibisarurwa bye).
Ubundi Imana ni yo ijya itoranya abakozi bayo, kandi ikabohereza aho ishaka cyangwa aho ibahamagariye kujya gukorera, bivuze ko baba babaye angaje cyangwa bahawe akazi n’Imana ari na yo izabamenyera byose, ariko igitangaje kandi kinababaje ni uko bamwe twaritoye (twarishyizeho, twarihamagaye).
Na ho abandi bo baratowe (bashyizweho, barahamagawe) ariko atari Imana (nyir’ibisarurwa) biturutseho cyangwa yabigennye, ari byo bituma bene abo dushaka ko abantu b’Imana baba ari bo batumenyera cyangwa badukemurira ibyacu aho kuba Imana. None rero igihe kirageze cyo kubwira Imana (nyir’ibisarurwa) ngo yohereze abakozi mu murimo aho kwiyobora tugakora ibyo twishakiye kandi bitari no mu mugambi wayo. Imana idufashe.
NB: Ubwo basengaga Umwami Imana biyiriza ubusa, Umwuka Wera yarababwiye ati "Mundobanurire Barinaba na Sawuli, bankorere umuriro mbahamagariye gukora. Amen
Mwari kumwe na Ev. Ndamage Lele Desire