Vestine & Dorcas, Alicia & Germaine kimwe na Hyguette & Cynthia ni abavandimwe birunduriye mu muziki wa Gospel, bakaba bafite ibintu bitatu bahuriyeho.
Mu muziki nyarwanda wa Gospel, hari impano eshatu zihariye zigaragaza uburyo abavandimwe bashobora kwinjira hamwe mu murimo wo guhimbaza Imana. Abo ni Vestine na Dorcas, Alicia na Germaine hamwe na Hyguette na Cynthia.
Nubwo bakora mu buryo butandukanye, hari ibintu bitatu by’ingenzi bahuriyeho byatumye bagaragaza ubudasa mu muziki wabo.
1. Impano y’umwimerere wo kuririmbira Imana nk’abavandimwe
Vestine na Dorcas, Hyguette na Cynthia kimwe na Alicia na Germaine ni abavandimwe, ariko banahuje urugendo rwo kuririmbira Imana. Bakoze umurimo wabo mu buryo bwitondewe, bakoresheje amajwi yabo mu guhimbaza Imana no guhumuriza imitima ya benshi.
Umwihariko wabo ni uko bose bamenyekanye baririmbana, ibyo bikaba byarabarinze kubaho nk’abahanzi bagendera ku gitsure cy’ishusho rusange ahubwo bakiyubakira umwimerere wabo.
2. Amashusho y’indirimbo zinoze kandi zitunganyijwe ku rwego rwo hejuru
Bose bubatse izina binyuze mu gushyira hanze indirimbo zifite amashusho meza kandi agaragaza ubuhanga mu gutunganywa. Alicia na Germaine bazwi cyane mu ndirimbo nka "Urufatiro", "Ihumure", "Wa Mugabo", "Rugaba" n’izindi zirimo iyo baheruka gusohora bise “Uriyo”, zose ziba zifite amajwi asukuye n’amashusho y’umwuga.
Kuri Vestine na Dorcas, indirimbo nka "Yebo", "Simpagarara" n’izindi, na zo zagaragaje ubwiza n’ubuhanga mu mikorere, ibyo byose bikaba byarashimangiye umwimerere n’intego ifatika yo kwamamaza Ijambo ry’Imana.
Hyguette na Cynthia bo bazwi mu ndirimbo nka “Ni Wowe”, “Jehova”, “Waratwibutse” n’iyo baheruka gushyira hanze yitwa “Iherezo”, kandi zose ziri mu ndirimbo zavuzweho ko zitunganyijwe neza mu majwi zikaba zifite n’amashusho meza y’umwihariko.
3. Gukorana n’abanditsi n’abatunganya indirimbo bazwi mu Rwanda
Aba bavandimwe bombi bagaragaje ubushake bwo gukorana n’abanditsi bafite izina n’ubunararibonye. Alicia na Germaine baherutse gushyira hanze indirimbo "Uri Yo" yanditswe na Niyo Bosco ndetse indirimbo zabo zigaragaza uburyo bafatanya mu nyandiko n’imitunganyirize.
Vestine na Dorcas na bo bifashishije Niyo Bosco mu ndirimbo nyinshi hafi y’izo bafite zose harimo na "Yebo [Nitawale]" baheruka gushyira hanze. Ibi byerekana ko bafite icyerekezo cyo guteza imbere umurimo wabo binyuze mu bufatanye bufite ireme.
Ku rundi ruhande, Hyguette na Cynthia na bo ntibazuyaza mu gihitamo abanditsi b’abahanga babafasha mu myandikire y’indirimbo zabo, urugero nka Juuru (Bartone), Producer Tell Dhem, Ishimwe Claude, Deborah n’abandi, ibituma indirimbo zabo ziba zihariye ku butumwa bukubiyemo, bugera ku mitima itandukanye.
Vestine na Dorcas, Hyguette na Cynthia kimwe na Alicia na Germaine ni urugero rwiza rw’uko impano, ubumwe n’ubwitonzi bishobora kuzamura umurimo wo guhimbaza Imana. N’ubwo bafite uburyo butandukanye bwo kugaragaza ubuhanzi bwabo, bose bahuriye ku ndangagaciro yo gutambutsa ubutumwa bwiza, gukorana ubunyamwuga no gukunda umurimo bashinzwe.
Alicia na Germaine
Reba indirimbo yabo iheruka “Uriyo” kuri YouTube:
Hyguette na Cynthia
Reba indirimbo yabo iheruka “Iherezo” kuri YouTube:
Vestine na Dorcas
Reba indirimbo yabo iheruka “Yebo” kuri YouTube: