× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu bikwiye kuranga ADEPR twifuza nk’itorero ry’Umwuka

Category: Opinion  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Ibintu bikwiye kuranga ADEPR twifuza nk'itorero ry'Umwuka

Hirya no hino ku isi abantu benshi bibaza ku mahame ya ADEPR ndetse abandi bakavuga ko itorero rya ADEPR riri mu matorero azitira abantu.

lyo tuvuze ADEPR tuba tuvuze abantu bayibarizwamo. Hari indangagaciro zikwiye kuranga uwo muntu nk’uko abenshi babivuga bati "ADEPR ni itorero ry’Umwuka". Nk’umukristo wa ADEPR nkaba n’umunyamakuru ugamije kubaka ubwami bw’Imana hari ibyo nifuza kuri ADEPR.

lkintu cya mbere gikwiye kuranga umunyetorero wese wa ADEPR agomba kugira urukundo kuko lmana ni urukundo kuko udakunda ntazi lmana kuko lmana ari urukundo ni narwo rwatumye lmana itanga umwana wayo w’ikinege. Yohana 3:16.

Buri mu nyetorero aba agomba gukizwa ku gato no ku kanini. lyo tuvuze gukizwa ku gato no ku kanini ni ukwirinda gukora ibyagutandukanya n’ubwoza bw’lmana, ndetse ukumenya ko wakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubuzima bwawe ukayoborwa na Mwuka Wera.

Ndetse kandi umukirisitu wa ADEPR agomba kubera itara ryaka ku bamukikije bose akababera urumuri rubamurikira. lbi bitera benshi gukizwa iyo babonye ingeso nziza.

Umukirisitu w’itorero rya ADEPR agomba kurangwa no gufasha. Uvuye no ku buzima bw’itorero abantu babayeho mu byiciro bitandukanye bigiye bisumbana bityo rero umunyetorero agomba kugira umutima wo gutanga haba ku banyetorero ndetse no hanze yaryo.

Sibyo gusa kandi ADEPR ikwiye kurangwa n’abakirisitu bafite imyitwarire myiza. Mu myitwarire dusangamo ibintu byinshi: kubaha ababayobora, imyambarire ndetse n’imigensereze yabo, nko ku myambarire umukirisitu agomba kwambara yikwije neza.

ltorero rya ADEPR rigomba kujya riha amahugurwa ahoraho kuri buri mukirisitu amwereka inzira nziza yatangiye bityo bigatuma adahagarara bikamutera imbaraga.

Buri mukirisitu agomba kurya igaburo ryera kuko ni ikimenyetso Yesu yasigiye intumwa ubwo yendaga kuzamuka ajya mu ijuru. Gusa bitavuze ko na bamwe biyoberanya barikwiye biba byiza mu gihe umutima ugucira urubanza iyo wikiranuye nawo ukitunganya.

Byagaragaye mu matorero menshi ko abakristu badaha agaciro igaburo bagera muri uwo mwanya bakigendera. Muri rusange umukirisitu wa ADEPR akwiye kugira indangagaciro na kirazira zitorero.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Dukwiye gukizwa muribyosw twishimiye ,cg tubabaye bityo Imana ikabana natwe kuko iradukunda.

Cyanditswe na: Gilbert kwizera   »   Kuwa 30/10/2023 04:58

Niba Koko ari umushumba ushumbye abashumba ba ADEPR ukoze iyi nyndiko, asuye amatorero (ayo yashobora) yansanga ko ko rwose ari ibyifuzo gusa.
Ndeba ko hari igihe ahari byazahinduka.
IMANA ISHOBORA BYOSE.

Cyanditswe na: Twagirayezu Emmanuel  »   Kuwa 29/10/2023 06:06