Hari abantu ubona kuri ecran ya telefoni yawe ukavuga uti “uyu muntu afite impano idasanzwe.” Uwo ni Uwimbabazi Umurerwa Nadia, uzwi nka Umurizabageni Nadia, umusizikazi ukora ku marangamutima agatambutsa ubutumwa bw’Imana.
Ni umusizikazi uhindura imitima y’abantu abinyujije mu gisigo. Nubwo waba utarumva igisigo cye na kimwe, urugero nka Macibiri, Data Nzira Iki, Kibondo n’ibindi byamuhesheje izina rikomeye, hari ibintu bitatu bituma uyu mukobwa ukiri muto ukorera i Musanze akundwa n’abamumenye bose.
1. Ubusizi bwe si amagambo, ni ubuhanuzi
Nadia ntavuga amagambo aryoshye gusa cyangwa y’urukundo nk’uko benshi babitekereza ku basizi. Avuga nk’umuvugabutumwa. Ibisigo bye birimo impanuro zibera abakiri bato ubuhanuzi ku buzima bw’ahazaza, bikabamo n’amagambo y’ubwenge abasha gusana umutima w’uwihebye.
Mu gisigo Macibiri, umubyeyi uri gupfa aha umukobwa we impanuro zo kubabarira se wamutereranye. Ni isomo rikomeye ku muntu wese wahuye n’agahinda. Aha, Nadia ahinduka nk’umuhanuzi ureba ibitaraba, umujyanama ukoresha amagambo y’ubusizi aho abandi bakoresha indirimbo.
2. Afite umutima nk’uw’umubyeyi cyangwa umwigisha kandi akiri muto
Uburyo avugira abana, ababyeyi n’urubyiruko mu bisigo bye, bugaragaza umutima w’urukundo no kwitangira abandi yigirira. Mu gisigo Kibondo, abwira umwana w’uruhinja amagambo yuzuye umugisha: amwifuriza gukura neza, kugira indangagaciro n’ubupfura.
Ni ijwi ry’umubyeyi, ariko kandi ni n’irya mwarimu w’ubuzima, usaba abantu gutekereza ejo hazaza no gukunda abo mu muryango. Uyu mutima wuzuye imbabazi ni wo utuma abantu bamwumva bakarira, kuko amagambo ye asobanura ibyo ijambo “Imbabazi” mu izina rye Uwimbabazi risobanuye.
3. Ni intwari mu guharanira umuco n’ubutumwa buva ku Mana
Nadia ari mu basore n’inkumi bake batangiye kubungabunga umuco nyarwanda binyuze mu buvanganzo. Abinyujije muri Umurage Art ya TFS (Trinity For Support), akora nk’ambasaderi w’umuco, ariko kandi yubakira ku ndangagaciro za Bibiliya.
Avuga ku byo abantu bibagirwa cyangwa birengagiza—ubupfura, imbabazi, n’urukundo mu muryango. Iyo avuga “Data, Nzira Iki?”, aba abaye ijwi ry’abana bose batakaje icyizere.
Ni uburyo bwo gukoresha ubuhanzi nk’intwaro yo kuvuga Imana mu buryo bushya, bworoshye ariko bushimangira ukuri. “Nubwo Data na Mama banta, Imana yo yanyakira!” Uwatawe na se ntiyabura Imana!
Umurizabageni Nadia si umusizi gusa. Ni umuhanuzi wifashisha amagambo y’ubusizi kugira ngo yigishe, ahumurize, kandi yubake imitima y’abumva Ikinyarwanda.
Nta mpamvu yo kutumva ibisigo bye nka Macibiri, kuko uko biri kose bizagutera kumukunda; umutima we n’ubutumwa bwe birahagije ngo umukunde.
Ibisigo bye si ibihangano bisanzwe by’amajwi gusa, ni nk’amasengesho aba asengera abantu bahora barira kugera mu rukerera.
Abantu benshi bamuzi, bemera ko Imana ishobora gukoresha n’ijwi ry’umusizi kugira ngo ivure ibikomere byabo.
Umva impanuro ziri mu gisigo Macibiri cya Umurizabageni Nadia kuri YouTube
Umva impanuro ziri mu gisigo Kibondo cya Umurizabageni Nadia kuri YouTube
Umva impanuro ziri mu gisigo Data Nzira Iki? cya Umurizabageni Nadia kuri YouTube
Nadia Umurizabageni, si umusizi gusa, ahubwo avuga n’amazina y’inka mu birori, agasohora abageni, kandi akaba umuririmbyi mu ndirimbo zishingiye ku muco
Nadia, umukobwa mwiza ukunda Imana, udasiba mu rusengero na rimwe
asigire abakiri bato inganzo ,abakuru basiganuze
Turamwishimiye impano ikomeze kurushaho izamuka