× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibikubiye mu ndirimbo “Me Voici” ya Cadet Mazimpaka yamaze kugera hanze

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ibikubiye mu ndirimbo “Me Voici” ya Cadet Mazimpaka yamaze kugera hanze

Nyuma yo kumvwa mu buryo bw’amajwi gusa, indirimbo iri mu Gifaransa, “Me Voici”, y’umuhanzi Jean B. Cadet Mazimpaka yamaze kugera hanze mu buryo mashusho (Official Video).

Indirimbo yasohotse ku wa 30 Kanama 225, ikaba ari indirimbo yinjiza umuntu mu mwanya wo kuramya no gusenga, igafasha umutima kwegera intebe y’Imana no kuyihimbaza mu buryo bwimbitse.

Umuhanzi ashingiye kuri Zaburi 100:4 ivuga ngo: “Mwinjire mu marembo ye mushima, no mu bikari bye muhimbaza,” asobanura ko iyo avuze Me Voici aba abwiye Imana ati: “Nje ngusanga, mu kubaho kwawe n’umutima ugushima, nkuzaniye indirimbo ikubere ituro.”

Cadet Mazimpaka avuga ko iyi ndirimbo yayanditse ari mu mwanya wo gusenga cyane (adoration), aho yumvaga agomba kwegurira Imana ibiri mu mutima we.

Mu nyikirizo, yamamaza ubwami bwa Yesu Kristo Umucunguzi, yibutsa ko “amavi yose azapfukama, indimi zose zikatura ko Yesu ari Umwami” (Abafilipi 2).

Mu gitero cya kabiri, ashimira Imana, avuga ugukomera no kuba hejuru ya byose, akavuga ko yambaye ubwiza n’icyubahiro, kandi ko ubwami bwayo buzahoraho iteka.

Mu gice gisoza, ashimagira agira ati: “Turahimbaza izina ryawe, turashima izina ryawe, turubaha izina ryawe.”

Aganira na Paradise yongeyeho ati: “Ni indirimbo yo gufasha buri wese kwegera Imana, akayibwira ibiri ku mutima we. Imana ishaka ko tuyisanga uko turi, mu kwishima, mu kuyihimbaza, ndetse no mu kuyibwira ibitugoye. Gusa muri iyi ndirimbo harimo ibyishimo byo kuba mu kubaho kwayo, twibuka gukomera kwayo n’urukundo rwayo.”

Indirimbo “Me Voici” yakozwe mu majwi na Marc Kibamba, amashusho afatwa na Amory Waves. Kugeza ubu, imaze kubona abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi batangaje ko bazakomeza kuyifashisha mu gusenga no mu bihe byo kuramya.

Uretse Me Voici, Cadet Mazimpaka amaze gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo Muri Byose yakoranye na Aime Uwimana yasohotse ukwezi kumwe mbere y’iyi ndirimbo, Nagushimira Nte yasohotse mu kwezi kwa mbere, ndetse na Ndi Amahoro yakoranye na Aline Gahongayire yasohotse mu 2021.

“Me Voici” by Cadet Mazimpaka (Official Video) wayireba kuri YouTube:

Indirimbo za Mazimpaka zibanda ku gushimira Imana, yo ihindura ubuzima bw’abayizera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.