× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibigeragezo 13 Umukristo wese agomba guhura na byo kandi akabitsinda

Category: Pastors  »  August 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibigeragezo 13 Umukristo wese agomba guhura na byo kandi akabitsinda

Joseph Mattera, umushumba wubashywe, umwanditsi mpuzamahanga, umuhanga mu by’iyobokamana (theologian), ndetse n’umujyanama mu by’umuco (consultant), yatangaje ibigeragezo 13 Umukristo wese agomba guhura na byo kandi akabitsinda

Ibyanditswe Byera byuzuyemo ingero nyinshi z’ibigeragezo Imana yemera ko bibaho, aho abantu bayo banyura mu bihe bikomeye kugira ngo habeho gusuzumwa kw’imitima yabo.

Abakristo benshi muri iki gihe bafata ibigeragezo nk’ibiterwa n’abadayimoni cyangwa nk’ingaruka z’ibyo bakoze nabi. Ariko iyo umuntu afashe akoreshejwe n’umwuka akareba mu buryo bwagutse, abona ko n’ibigeragezo bifite intego nziza: guhindura no gukomeza abantu b’Imana. Iyo tubyitwayemo neza, bikomeza ukwizera kwacu kandi bikaduhuza cyane n’Imana.

Dore ibigeragezo 13 Umukristo wese ashobora kunyuramo:
1. Igeragezwa ryo kubura ibyangombwa – Nk’Abisirayeli mu butayu (Kuva 16–17). Imana yabanyujije mu butayu kugira ngo irebe ibiri mu mitima yabo (Gutegeka 8:2). Ibi byerekana niba twiringira Imana mu gihe dufite bike cyangwa se dukora uko dushoboye ngo dusubire inyuma.
2. Kunyura mu bubabare – Urugero ni Yobu. Yababaraga atari uko yari mubi ku mutima, ahubwo kuko yari intungane. Iki kigeragezo cyerekana niba dukunda Imana ku bwo kuba ari yo, cyangwa ku bw’ibyo iduha.

3. Igeragezwa ryo gushimwa – Imigani 27:21. Ese twakira ishimwe ry’abantu tutaribona nk’iridukuza cyane, ahubwo tugakomeza gushaka icyubahiro cy’Imana?
4. Ubutunzi – Urugero ni Salomo. Ubutunzi bushobora kuba igeragezwa rikomeye kurusha ubukene. Ese umutima wawe ukunda Imana cyangwa ukunda ibyo utunze?

5. Intambara yo mu buryo bw’umwuka – Abefeso 6:10–13. Umukristo wese agomba kumenya ko intambara yo mu buryo bw’umwuka ihoraho kandi agahagarara akomeye yambaye intwaro z’Imana.
6. Ibitotezo – Matayo 5:10–12. Yesu yabwiye abigishwa be ko bazatotezwa. Ese tuzabasha guhagarara ku kuri n’iyo byatugiraho ingaruka zikomeye?

7. Kugambanirwa – Urugero ni Dawidi agambanirwa n’umwana we Abusalomu. Iki kigeragezo kigaragaza niba twahora dufite umutima mwiza cyangwa tukaba abarakare.
8. Gutinda gusubizwa mu masengesho – Luka 18:1–8. Yesu yigishije ko tugomba kwihangana mu gihe dusenga. Ese tuzizera igihe cy’Imana cyangwa tuzateshuka?
9. Kutitabwaho – Urugero ni Dawidi, se ntiyamuhaye agaciro mu gihe cya mbere yo kuba umwami (1 Samweli 16). Ese dukomeza kuba indahemuka n’iyo abantu batatwemera?

10. Guceceka kw’Imana – Nk’uko Dawidi yabivuze muri Zaburi 13. Ese tuzakomeza kwizera n’iyo twaba twumva ko Imana itavuga?
11. Gukunda abanzi– Yohana 13:34–35. Yesu yavuze ko tuzamenyekanira ku rukundo. Ese dukunda abanzi bacu?

12. Ububabare bw’umubiri – 2 Abakorinto 12:7–10. Pawulo yagize “ihwa mu mubiri,” ariko yakomeje kumenya ko imbaraga z’Imana zigaragarira no mu ntege nke z’umuntu. Ese dushimira Imana n’igihe turi mu mubabaro?
13. Gutinda kw’isezerano – Urugero ni Aburahamu wategereje imyaka myinshi kugira ngo abone Isaka. Yakomeje kwizera kugeza isezerano risohoje.

Umukristo wese azanyura muri bimwe cyangwa byinshi muri ibi bigeragezo. Si ukugira ngo tugwe, ahubwo ni ukugira ngo dukomere no kugira ngo Imana ikoreshe ubuzima bwacu. Nk’uko Yakobo 1:2–4 habivuga, dukwiriye kwakira ibigeragezo duhura na byo dufite ibyishimo, kuko biduteza imbere mu kwizera no mu kwihangana.

Umusaraba wari igeragezwa rikomeye, ariko kuzuka kwabaye intsinzi. Natwe twese dushobora gutsinda ibigeragezo, nidukomeza kwizera Imana.

Joseph Mattera ni umuyobozi w’itorero, umwanditsi n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ayobora Resurrection Church i New York ndetse n’ihuriro ry’abayobozi b’amatorero rya USCAL; azwi cyane ku nyigisho zigaragaza uruhare rw’Abakristo mu buzima bw’imiryango n’igihugu, kandi yanditse ibitabo bitandukanye birimo Ruling in the Gates na Kingdom Revolution.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.