× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibaruwa irimo ibitonyanga by’amarira Bishop Agabus yandikiye Vestine Ishimwe wo muri Vestine & Dorcas

Category: Artists  »  3 days ago »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Ibaruwa irimo ibitonyanga by'amarira Bishop Agabus yandikiye Vestine Ishimwe wo muri Vestine & Dorcas

Nyuma y’uko Ishimwe Vestine wo muri Vestine and Dorcas atangaje ko ari mu bibazo bikomeye yatewe n’urushako ndetse akumvikanisha ko ari gutekereza iya gatanya aho yavuze ko yahisemo nabi bityo ko nta mugabo wundi uzongera kumubeshya no kumwangiriza ubuzima, Bishop Agabus Mfitubwoba yamwandikiye ibaruwa y’ihumure:

Mukundwa Vestine Ishimwe, nicaye mfunze amaso, mfite ikaramu yanditse mu marira y’umutima, niyemeje kukwandikira iyi baruwa itari iy’amagambo gusa, ahubwo iy’umutima wuzuye impuhwe.

Nkwandikiye ntari nk’umunyamakuru, ntari nk’umuntu ushaka kumenya ibanga ryawe, ahubwo nk’umuvandimwe, nk’umukristo, nk’uwumva uburemere bw’ibikomere byawe n’akamaro wagiye uba ku buzima bwa benshi.

Vestine, numvise amagambo yawe uvuga ko utameze neza, ko ufite agahinda k’urushako, kandi ko utazongera kwemera ko umugabo n’umwe akwangiriza amarangamutima akubeshya anakwangiriza ubuzima.

Ayo magambo ni uburemere bw’amarira akubiye mu ijwi ry’umuntu wacitse intege, utabona aho yerekeza umutima. Kandi ndabizi, ayo magambo ntabwo yavuzwe n’umuntu ushaka kwigira umunyembaraga, ahubwo yavuzwe n’umuntu wababaye byimbitse.

Umutima wanjye urashavuye, amarira ari guremba nk’imvura, kandi buri jambo nandika ni ikimenyetso cy’amarira y’imbere mu mutima wanjye.

Vestine, birambabaje cyane kubona umuntu watubereye isoko y’ibyiringiro, indirimbo zawe na Dorcas nka "Nahawe Ijambo", "Iriba", na "Nzakomora", zaratwomoye none nawe uri mu gahinda, uririmba mu mutima wawe wenyine.

Wigeze kutwigisha ko ijambo ry’Imana ridushoboza gukomera n’iyo turi mu mwijima, none ndabona urimo kunyura mu mwijima wawe ubwawe, kandi birandemereye.

Ndabizi, ibi ntibyoroshye, ariko wibuke amagambo ya Bibiliya atwigisha kwihangana no gushaka ihumure mu Mana: “Uwiteka ni umunyambabazi n’umunyebambe, Atinda kurakara afite kugira neza kwinshi” (Zaburi 145:8).

Ibi bivuze ko n’iyo wumva uri wenyine, atari ko uri, kuko Imana iri kumwe nawe muri buri kantu kose k’uburibwe n’agahinda. Nk’umukristo, igihe wahuye n’urushaho rubi, ni ngombwa kwiyegereza Imana, gusenga, no kwemera ko igihe cyose ari mu biganza byayo, kandi ko iri kubaka imbaraga mu mutima wawe no mu buryo wumva ubabaye.

Ndumva nakomeza kurira kubera agahinda uri kunyuramo, ariko ndagutakambira nti: ntugapfukiranwe n’agahinda. “Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye. (Yesaya 41:10).

Ntugahagarike amarira yawe; yemerere atembe ku matama yawe kuko arakuvana ku bikuremereye, kandi ufate umwanya wo kwisubiza no kongera kubona ibyiringiro. Amateka y’ubuzima bwawe yerekana ko ufite imbaraga zo kuzamuka, kandi ibyahise ntibigomba kugukoma mu nkokora.

Kandi jya wibuka ko “Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda. (Yakobo 1:12). Ibi bivuze ko n’iyo wumva ko nta buryo bwo gusohoka, kwizera no gusenga bizaguhumuriza kandi bikongera imbaraga mu mutima wawe.

Nibwo uzongera kubona ko indirimbo zawe, ubutumwa bwawe, n’urukundo rwawe bigikora ku bandi n’ubu.

Vestine, turi kumwe nawe mu masengesho yacu no mu mutima, nubwo uri muri Canada, kandi tuzakomeza kukwibutsa ko uri mu rukundo rwa Kristo n’urw’abakunzi bawe bose.

Ntiwigere wibagirwa ko Imana ikurinda, kandi ibihe byiza biri imbere. Ntiwibagirwe gusenga, kwiyakira, no kongera gushaka ibyiza mu mibereho yawe, kuko buri kantu kose k’agahinda ufite, Imana izagazahindura ubutwari n’imbabazi.

Ndifuza kukubwira ko amarira yawe atarimo uburemere bw’ubupfapfa, ahubwo arimo ukuri kwawe, n’icyubahiro cyo kuba umuntu. Nta kintu kiremereye kurusha umutima w’umugore wahisemo gukunda mu kuri, ariko agasubizwa inyuma n’uburiganya, ibikomere n’amarangamutima asenya.

Sinshaka ko wumva ko ukomerejwe wenyine; hari benshi bicaye mu ijwi rituje, bakavuga bati “Mana, humuriza Vestine. Iyo arira, turarira.” Si kubera ko turi abatagatifu, oya. Ni uko indirimbo zawe n’ubuzima bwawe byubatse imitima yacu, bitwigisha gusenga, bitwigisha gutuza, bitwigisha ko Imana idahinduka.

Ijambo ry’Imana mu bihombo by’urukundo! Hari igihe ubutumwa bw’Imana butugera mu mwanya w’icuraburindi, igihe nta muntu uduha ihumure. Ni yo mpamvu nshaka kukwibutsa ibi:

Zaburi 34:18 – “Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva, Abakiza amakuba n’ibyago byabo byose..” Ijambo nk’iri rigukoraho mu gihe urira mu bwigunge, aho wumva ko nta wundi muntu uzi uburemere bw’umubabaro wawe.

Yesaya 41:10 – “1Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye. Imana iguhagararira, nubwo waba uri kure, i Canada, cyangwa mu buzima busa n’ubutagira inkike.

Abaroma 8:28 – “Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye”. Nibyo, no mu rushako ruvunanye, hari ikiza Imana ibibyazamo, nubwo wowe utabibona ubu.

Vestine, amakuru avuga ko uri kure muri Canada, mu gihe Dorcas n’umujyanama wanyu M. Irene bagarutse mu Rwanda, byazanye urujijo mu mitima y’abakunzi banyu, ndetse na Dorcas ubwite afite agahinda kenshi.

Ntabwo abantu bababazwa n’uko mutari kumwe aka kanya gusa—bababazwa no kumenya ko umutima w’umuntu wabo, ukunda Imana, wakomeretse.

Ariko reka mbikubwire mu kuri kutagira uburyarya: n’iyo abantu bavuga byinshi ku mbuga nkoranyambaga, n’iyo hari abavuga ko ari ubukangurambaga bwo kwamamaza indirimbo yanyu nshya, ukuri kw’umutima wawe ni ikintu kidashobora kugereranywa.

Ntihazagire umuntu uguca intege ngo agutere isoni zo kumva, kurira cyangwa kuvuga ukuri kwawe. Iyo umukristo ahuye n’urushako rubi, hari ibintu by’ingenzi akora igihe umutima we wacitsemo ibice; Yisunga Imana ikamufata Ukuboko.

Hari ibintu byinshi ushobora kwibagirwa cyangwa kwanga, ariko ntuzigere wiheba ngo wibagirwe ko Imana izahora iri umutekano wawe w’iteka.

Ikindi ngusaba ko wakora ni ukuvuga ukuri imbere y’Imana, aho kubikora imbere y’abantu.
Kandi ukuri kwawe kwa mbere ni uku: “Data, ndababaye. Neshereza umutima wanjye.”

Fata umwanya uruhuke, wiyubake, atari vuba vuba, ahubwo mu gihe cy’Imana. Gukunda ntibiguhangayikishe ku buryo uhora ufite ubwoba bwo kuzongera gukunda. Oya. Imana iragukiza.

Ugomba kumenya ko indirimbo yawe itarangira nubwo igitabo cy’urukundo cyapfundikiwe.
Urugendo rwawe ntabwo rwarangiye. Hari byinshi Imana izagukoresha.

Ndashaka kukubwira ibi, mu magambo yuzuye amarira ariko yuzuye icyizere: Vestine, wowe ubwawe uri umutima w’indirimbo.

Uri umunyembaraga utarimo amarangamutima y’ubwoba, ahubwo urimo ubuzima bw’umuntu ubitse ukuri. Nta burenganzira umuntu n’umwe afite bwo kukumenesha agaciro kawe.

Indirimbo yawe ntabwo ihagarara kuko umutima wawe wababaye; ahubwo ni bwo igira uburemere bwisumbuyeho. Dorcas arababaye, wowe urababaye, ababakunda barababaye, ariko ndagira ngo wumve ko ibi bitazatuma urukundo rw’Imana rubavaho.

Ndabyumva neza, ibi byose bishobora kuba bifite impande ebyiri: ubukangurambaga bw’indirimbo nshya cyangwa ukuri kw’ibikomere bitavugwa mu ruhame. Ariko ni ikihe kintu cy’ingenzi kurusha ubuzima bwawe bw’ukuri? Nta na kimwe.

Mukundwa, ndagusengera: Kugira ngo Imana izagusubize indoto zawe, igusubize intege zari zashegeshwe, iguhe amahoro atavugwa n’ijwi, kandi iguhe kongera gusobanukirwa ko urukundo ruriho—rutabeshya, rutababarira ku gahato, rutagukomeretsa, ahubwo rukubaka.

Uri umwana w’Imana, uri impano ku gihugu, uri umugisha ku Itorero rya Kristo, kandi uri ikinege cy’amasengesho yacu. Ngukikije urugwiro, amahoro n’amasengesho.

Turi kumwe, Imana ikomore cyane!

Vestine Ishimwe aherutse kwandika ko afite ibikomere yatewe n’urushako

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.