× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibanga ryo kuryoherwa n’umwanya Imana yagushyizemo – Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  4 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Ibanga ryo kuryoherwa n'umwanya Imana yagushyizemo – Pastor Christian Gisanura

Kuri uyu wa 26 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yifashishije Bibiliya, yabwirije ku nsanganyamatsiko yo kuryoherwa n’umwanya Imana yahaye umuntu wese, wo kuba umwana we. Yibanze ku ibanga buri wese yakwifashisha ngo anyurwe no kuba umwana wayo

Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bahora bashaka ahandi hantu hari buzima bwiza, cyangwa bagashaka kugera ku rundi rwego batekereza ko ari ho hari ibyishimo nyakuri. Nyamara hari ibanga rikomeye abantu benshi batamenya: kuryoherwa n’umwanya Imana yagushyizemo si impanuka, ni umusaruro w’imibanire yawe n’Imana. Iyo umuntu amenye uwo ari we mu maso y’Imana, akamenya n’impamvu ari aho ari, atangira kubona ko aho ari hose hashobora kuba ahantu heza ho gutura mu munezero.

Iri banga ritangirira ku itegeko rikomeye Yesu yadusigiye, aho muri Mariko 12:30 hagira hati: “Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.” Uru rukundo si amagambo gusa, ahubwo ni ubuzima bwuzuye bwo kwiyegurira Imana mu bice byose by’ubuzima. Iyo umuntu akundanye n’Imana by’ukuri, atangira kubona ko aho ari hose Imana iri kumwe na we, bityo umwanya arimo ntube umutwaro ahubwo ugahinduka umugisha.

Iyo ukunda Imana n’umutima wawe wose, umutima wawe urahinduka ukava ku gushidikanya no ku guhangayika, ukinjira mu mahoro n’icyizere. Mu mutima ni ho amarangamutima aturuka, ni ho umuntu yumvira gukunda, kubabara, kwifuza cyangwa gucika intege. Ariko iyo umutima wawe ufitanye isano ikomeye n’Imana, ugenzurwa n’urukundo rwayo, bigatuma utaba umunyantege nke imbere y’ibigeragezo. Ahubwo ushobora no kuvuga “oya” mu gihe bikenewe, nubwo umutima waba ushaka kuvuga “yego.”

Yesu yakomeje atwibutsa irindi tegeko rikomeye muri Mariko 12:31 agira ati: “Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.” Ibi bitwereka ko ubuzima bwuzuye butari mu kwirebaho gusa, ahubwo ko buri no mu rukundo duha abandi. Iyo umuntu akunda abandi, atangira kubona agaciro k’ubuzima bwe n’umwanya arimo, kuko amenya ko ari igikoresho cy’Imana mu gufasha no guhindura ubuzima bw’abandi.

Ibibazo byo mu isi bishobora kuza bikatuyobya, bikatwibagiza uwo turi we n’aho turi. Hari amategeko y’isi atubwira ko tudashoboye, ko tudakwiriye, cyangwa ko tutari ku rwego rw’abandi. Ariko ayo si yo mategeko agenga ubuzima bw’umwizera. Uwubahirije amategeko y’urukundo, gukunda Imana no gukunda abantu, aba arengeje izo mbogamizi zose, kuko aba ari mu murongo w’ukuri. Ni yo mpamvu bavuga ko uwitaye kuri ayo mategeko, n’urupfu rutamunesha, kuko aba ari mu bugingo buva ku Mana.

Mu bugingo bw’umuntu ni ho haba ubwenge n’ubushobozi bwo gufata imyanzuro. Ibyo umuntu yize, ubumenyi afite, ndetse n’impano ze byose bigira agaciro iyo bikoreshejwe mu guha Imana icyubahiro. Umwanya urimo si impfabusa; ni amahirwe Imana yaguhaye ngo uwukoreshe neza. Amafaranga ufite, ubwiza bwawe, impano zawe, byose bikwiye gukoreshwa mu buryo bugaragaza urukundo rwawe ku Mana, si ukubikora ku gahato, ahubwo ni ukubikora kubera ko uyikunda kandi ikagukunda.

Ikindi kintu gikomeye ni uko Imana idusaba kuyikunda tutayikundiye ibyo yadukorera gusa, ahubwo tukayikunda kuko ari Yo yaturemye, ikatwitaho kuva tukiri mu nda z’ababyeyi bacu. Iyo umuntu ageze kuri uru rwego, ntaba agisaba Imana buri kintu cyose nk’aho itazi ibyo akeneye, ahubwo abaho mu cyizere cy’uko Data azi ibyo akeneye byose. Nk’uko umubyeyi yita ku mwana atamubajije buri gihe, ni ko n’Imana yita ku bayikunda.

Mu gusoza inyigisho y’uyu munsi, Pastor Christian Gisanura yagaragaje ko ibanga ryo kuryoherwa n’umwanya Imana yagushyizemo ari ukubaho mu rukundo rwuzuye rwo gukunda Imana n’umutima wawe wose no gukunda abandi nk’uko wikunda.

Nk’uko Pastor Christian Gisanura yasoje abivuga, ibyo bituma aho uri hose haba ahantu heza, kuko uba uri kumwe n’Imana. Iyo ubikoze utyo, ubuzima bwawe ntibuba bugitegekwa n’ibibazo by’isi, ahubwo buyoborwa n’amategeko akomeye aruta ayandi yose, kandi aguhesha amahoro, ibyishimo, n’umugisha uhoraho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.