Umuramyi Hope Promise ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America, yasohoye indirimbo nshya yise "Amahoro" nyuma y’Iminsi mike ayiteguje abakunzi be. Ni indirimbo yahimbiwe kuba urwibutso.
Nyuma yo gusohora indirimbo "Wastahili Bwana" yakunzwe n’abatari bake, Hope Promise ntibyasabye abakunzi be kukwibutsa ahubwo yahise abaha indirimbo nshya yise "Amahoro".
Aganira na Paradise, yavuze ko iyi ndirimbo yashyize hanze kuri Noheli ari imwe mu zikoze neza yaba mu buryo bw’Imyandikire, mu majwi ndetse n’amashusho.
Yagereranyije ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo n’umuti uvura ababuze amahoro. Yagize ati: "Iyi ndirimbo ni agaseke gapfundikiye nageneye abakunzi banjye, abakunzi ba Gospel by’umwihariko abantu badafite amahoro yo mu mutima".
Abanyamakuru benshi ndetse n’abakunzi ba Gospel bakomeje gutangarira ubuhanga uyu muhanzi afite mu miririmbire ndetse no mu myandikire.
Ubwo yasohoraga indirimbo "Wastahili Bwana", Umunyamakuru Frank Mario ukorera Radio O yahoze ari Authentic Radio ndetse na Karasira Steven ukorera Radio Umucyo ni bamwe mu bagaragaje imvamutima ku byerekeye n’impano y’uyu mwana babinyujije mu biganiro bakorera kuri Radio.
Nyuma y’uko umuramyi Tonzi agize umwaka mwiza wa 2023, Hope Promise yavuze ko n’ubwo atuye muri America ariko amaze igihe kinini amukurikira. Yavuze ko yishimiye kubona uyu muramyi yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’Inama y’igihugu y’abahanzi.
Yongeyeho ko yishimiye kumva indirimbo "Igikuta" kuko nawe hari ibikuta Imana yamukuriyeho ndetse akaba ari umwe mu bategereje cyane Album yitwa "Respect". Yongeyeho ko Tonzi amutera gukora cyane ndetse akaba yifuza kuzicarana nawe umunsi umwe bagasangira akantu amushimira uruhare rwe mu iterambere rya Gospel.
Uyu muramyi kuri ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Missouri mu mujyi wa Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asengera mu Itorero Shelter of Life Embassy. Yinjiye mu muziki ahera ku ndirimbo "Wastahili Bwana" iri mu rurimi rw’Igiswahili.
Ni umwana wo mu batambyi nk’uko abyivugira ati: "Nisanze Papa wanjye ari umwe mu bashumba bafite ishyaka ryinshi n’umuhate mu gukorera Imana binyuze kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse no kuramya no guhimbaza Imana doreko ari umunyamuziki".
Uyu munyempano mushya mu muziki wa Gospel avuga ko icyerekezo cye mu muziki yinjiyemo wo kuramya no guhimbaza Imana, ni ukugeza ku isi yose ubutumwa bwiza mu ndirimbo, ndetse akomora imitima ikomeretse binyuze mu muziki.
Hope yigira byinshi mu muziki kuri James na Daniella, agakunda cyane imiririmbire ya Israel Mbonyi. Yatangiye kuririmba mu makorali y’abana mu rusengero akiri muto aho yakoraga buri cyose cyatuma akimeza gukura mu buryo bw’Umwuka ngo akure ashimwa n’Imana ndetse n’abantu nka Samuel.
Ibyo byatumye Hope Promise amenya gukorera Imana akiri muto, atangira kwandikira korali z’abana indirimbo akazigisha abandi bana baririmba mu ishuli ryo ku cyumweru (Sunday School).
Akimara gukura, yari afite inzozi zo gukomeza uwo muhamagaro, gusa ntibyahise bikunda ko ashyira ahagaragara indirimbo bitewe no kudahita abona ubushobozi bwo kugeza umuziki ku rwego mpuzamahanga nk’uko yabishakaga.
Ntiyamanitse inanga ahubwo yakomeje kujya aririmba mu Materaniro ku rusengero rwe ari nako atumirwa mu nsengero zitandukanye akajya kwamamaza ubutumwa bwiza.
Uretse gusohora iyi ndirimbo "Wastahili Bwana" ikomeje gucurangwa ubudaca ku maradiyo na Televiziyo z’i gihugu, Hope Promise afite impano yo gusubiramo indirimbo z’abaramyi bakomeye mu buryo bwa live.
Yakunze kumvikana aririmba indirimbo za Mbonyi, Gerrardine, James na Daniela n’abandi.
Hope Promise yashyize hanze indirimbo "Amahoro"
RYOHEWA N’INDIRIMBO "AMAHORO" YA HOPE PROMISE