× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuramyi Fortran Bigirimana agiye gutaramira mu Bubiligi

Category: Rwanda Diaspora  »  August 2024 »  Alice Uwiduhaye

Umuramyi Fortran Bigirimana agiye gutaramira mu Bubiligi

Uyu muhanzi ukomoka mu mu gihugu cy’u Burundi Fortran Bigirimana agiye gutaramira mu Bubiligi.

Fortran Bigirimana agiye gusubukurira aho lsrael Mbonyi asize agejeje abakirisitu bo mu Bubirigi. Ni mu gitaramo yise "Ndafise impamvu" cyateguwe n’Ikigo ON Entertainment, kizahuriza hamwe Abarundi, Abanyarwanda n’abandi, hagamijwe kuramya Imana no kuyishimira.

Iki gitaramo kandi kizaba ku wa 31 Kanama 2024 mu mujyi wa Anvers mu Bubiligi guhera saa kumi z’umugoroba.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Fortran Bigirimana yavuze ko uzaba ari umwanya wo guhuriza hamwe Abanyarwanda n’Abarundi baba mu Burayi, kugira ngo bashime Imana ku byo yabakoreye, banayiragize mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Ni ibihe bizabera umugisha benshi.Twiteze Imana, kuryoherwa no kubana n’aba-diaspora bose baba mu Burayi.

Yakomeje agira ati “Turararikira abantu kwihutira kugura amatike kuko ntabwo ari menshi, turabashishikariza kuyagura kugira ngo bikunde tuzashobore kubana muri uwo mugoroba mwiza wo gushima Imana ku byiza ikora mu buzima bwacu.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni amayero 30 ku bazagura amatike mbere, mu gihe ku bazayagura ku munsi w’igitaramo bazishyura amayero 40, mu gihe muri VIP ari amayero 50.

Igitaramo kizabera mu nyubako izwi nka KERKPLEIN EDEGEM iherereye mu mujyi wa Anvers.

Uyu muramyi uherutse gukora igitaramo mu Rwanda amaze imyaka 10 atuye mu gihugu cy’u Bufaransa hamwe n’umuryango we.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.