× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuvugabutumwa Egidie Uwase yabonye impamyabumenyi ya PhD

Category: Rwanda Diaspora  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Umuvugabutumwa Egidie Uwase yabonye impamyabumenyi ya PhD

Umuvugabutumwa Dr. Egidie Uwase yabonye impamyabumenyi y’ikirenga izwi nka PhD cyangwa Doctorat, akaba ashimira abantu bamubaye hafi by’umwihariko agashimira Imana yamufashije mu rugendo rwose, bityo akaba avuga ko iyi mpamyabumenyi izamufasha gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo.

Umuvugabutumwa Dr. Egidie Uwase uvuka mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Muhanga, yasoje amasomo ajyanye n’ibinyabuzima, ahabwa impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD (Doctorat) n’igihugu cya Kanada aho yize.

Ev. Dr. Egidie Uwase nubwo ajya abwiriza mu nsengero zimwe na zimwe zo muri Kanada aho atuye, ivugabutumwa rye rizwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Instagram n’izindi.

Mu gusoza amasomo y’icyiciro cya PhD, nk’uko ubutumwa yacishije kuri paje ye ya Facebook bubigaragaza, Egidie yagize amahirwe y’uko igitabo yanditse ari cyo cyabaye icya mbere kirimo ubuhanga mu bijyanye n’ibinyabuzima muri Kaminuza asorejemo, anashimira ababigizemo uruhare, anamenyesha inshuti n’abavandimwe ko yamaze gusoza aya masamo.

Mu magambo y’uyu muvugabutumwa yagize ati: "Nejejwe no kubamenyesha ko uyu munsi nahawe impamyabumenyi ya PhD kandi ko igitabo nanditse nsoza cyatowe nk’igitabo cyiza mu by’ubuhanga bw’ibinyabuzima muri uyu mwaka (The best Thesis in biomedical Engineering this year). Ni ukuri, ibi ngezeho sinabona uko mbivuga usibye gushima Imana yabanye nange.”

Yakomeje ashimira Imana n’abantu agira ati: “Nshuti bavandimwe, ncishijwe bugufi no kubagezaho ku mugaragaro PhD yange nka Dr. Egidie Uwase (PhD muri Biomedical Engineering). Mpaye icyubahiro cyose Imana yange, kuko ni yo yatangije iyi ntambwe nteye, irakomeza iramfasha muri uru rugendo rw’amasomo nari mazemo imyaka 6. Ni ukuri, icyubahoro cyose ni icyayo iteka ryose.”

Mu buzima busanzwe bw’ivugabutumwa, Egidie akora ibiterane binini mu ntego yo guhindurira abantu kuri Kristo Yesu. Mu mwaka ushize wa 2023, tariki ya 22 Nyakanga, yakoreye igiterane mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Muhanga, mu Itorero rya Angilikani mu Rwanda (EAR), Paruwasi ya Gitarama, yari yahaye intego ivuga ngo "Ubuzima bushya muri Kristo Yesu".

Yabwiye itangazamakuru ati: “Intego nyamukuru y’ivugabutumwa nkora ni iyo kubona imbaga y’abantu benshi ifata icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, bagahitamo kubaho mu buzima bushimisha Imana kuko ari byo bizana ubuzima bushya.”

Igitabo yanditse cyabaye icya mbere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.