× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hope Promise yamuritse igitabo kigaruka ku buzima bwe mu nkambi y’impunzi anatangaza itariki y’ubukwe

Category: Artists  »  4 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Hope Promise yamuritse igitabo kigaruka ku buzima bwe mu nkambi y'impunzi anatangaza itariki y'ubukwe

Hope Promise, umwe mu baramyi bakunzwe mu Rwanda no mu mahanga, yamuritse igitabo cye gishya “The Way to Greatness” bisobanura inzira igana ku buhangange, gisobanura urugendo rwe rwo kuva mu buzima bukomeye akagera ku rwego agezeho uyu munsi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yasobanuye ko iki gitabo kigamije gutanga icyizere no kwereka abantu ko nubwo waba warabaye mu mibereho ikomeye, Imana ishobora guhindura amateka yawe ukagira ubuzima bushya bufite intego.

Hope Promise avuga ko “The Way to Greatness” ari igitabo cyubakiye ku nsanganyamatsiko eshatu zikomeye: icyizere, kwizera, n’umuhate.

Agira ati: “Ni urugendo rwanjye kuva nakurira mu nkambi y’impunzi kugeza igihe nubatse ubuzima bwanjye bushya binyuze mu buntu bw’Imana. Nshaka kwibutsa abantu ko aho uva hatagena aho ujya; Imana ishobora guhindura ububabare bwawe bugahinduka impamvu yo kubaho.”

Uyu muramyi avuga ko igitabo cye cyandikiwe umuntu wese uri mu bihe bikomeye cyangwa ugiye gucika intege, kugira ngo amenye ko buri gihe haba hari indi nzira, kandi ko ubuhangange nyakuri butuma umuntu wizeye Imana atinyuka gutera intambwe imwe ya mbere.

Nubwo benshi bamuzi nk’umuramyi ufite ijwi rikora ku mitima, Hope Promise avuga ko kwandika byari indi mpano Imana yamushyizemo.

Ati: “Amagambo wandika rimwe na rimwe akora ku mutima kurusha indirimbo. Najyaga nibaza uko nasangiza abandi urugendo rwanjye mu buryo burambuye, bityo iki gitabo kiba umwanya mwiza wo gushishikariza urubyiruko n’abagore kudacika intege.”

Avuga ko yabirose kuva kera, ariko ko uyu ari wo mwanya mwiza Imana yamuhaye kugira ngo ubutumwa bwe bugere ku batuye isi.

Hope Promise yemeje ko ubukwe bwe n’umukunzi we buzaba mu ntangiriro za 2026. Nubwo bari barafashe umwanzuro wo kubukora muri 2025, ngo bahisemo gufata umwanya wo gutegura neza no kunoza bimwe mu bintu byari bisigaye.

Ati: “Ndashimira abantu bose bakomeje kudusengera no kutuba hafi. Turabizeza ko vuba aha tuzabagezaho andi makuru arambuye. Icyo niteze ku munsi wacu, ni ukubona ubwiza bw’Imana bugaragara. Twifuza ubukwe bumeze nk’ijuru ku isi, buzaba umunsi wo kuramya, gushima, no guhesha Imana icyubahiro.”

Hope Promise yatangaje ko igitabo “The Way to Greatness” kizaboneka ku rubuga rwe bwite (website), Amazon na Barnes & Noble. Igiciro ntikiratangazwa, ariko pre-orders, kugitumiza mbere, zizasohoka mu minsi iri imbere.

Igitabo “The Way to Greatness” kizaba kimwe mu bitabo bizagira uruhare runini mu guha icyizere abacitse intege, haba mu Rwanda no hanze yarwo. Uko yitwara mu muziki, ni ko anashaka gukomeza kugera ku mutima w’abasomyi binyuze mu nyandiko.

Kuri ubu, abakunzi be bategereje iki gitabo n’ubukwe bwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.