× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hope Promise wasohoye indirimbo y’igiswahili agiye kumurika Alubumu ya mbere

Category: Artists  »  6 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Hope Promise wasohoye indirimbo y'igiswahili agiye kumurika Alubumu ya mbere

Nyuma y’indirimbo y’igiswahili Hope Promise ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kumurikira abakunzi be Album ya mbere.

Hope Promise ni umwe mu bahanzi bafite ijwi riryoshye ryuje ubuhanga, akaba akomeje kwagura umuhamagaro we. Aganira na Paradise yavuze ko mu minsi iri imbere azamurikira abakunzi be Album ya mbere.

Ibi yabitangaje nyuma yo guha abakunzi be indirimbo y’igiswahili yise "Ee Mungu mwente kweli".

Hashize igihe gito amuritse igitabo "The Way to Greatness” bisobanura inzira igana ku buhangange, gisobanura urugendo rwe rwo kuva mu buzima bukomeye akagera ku rwego agezeho uyu munsi.

Hope Promise ubwo yavugaga ku bikubiye muri “The Way to Greatness” yavuze ko ari igitabo cyubakiye ku nsanganyamatsiko eshatu zikomeye: icyizere, kwizera, n’umuhate.

Yasobanuye ko iki gitabo kigamije gutanga icyizere no kwereka abantu ko nubwo waba warabaye mu mibereho ikomeye, Imana ishobora guhindura amateka yawe ukagira ubuzima bushya bufite intego.

Ati: “Ni urugendo rwanjye kuva nakurira mu nkambi y’impunzi kugeza igihe nubatse ubuzima bwanjye bushya binyuze mu buntu bw’Imana. Nshaka kwibutsa abantu ko aho uva hatagena aho ujya; Imana ishobora guhindura ububabare bwawe bugahinduka impamvu yo kubaho.”

Avuga ko igitabo cye cyandikiwe umuntu wese uri mu bihe bikomeye cyangwa ugiye gucika intege, kugira ngo amenye ko buri gihe haba hari indi nzira, kandi ko ubuhangange nyakuri butuma umuntu wizeye Imana atinyuka gutera intambwe imwe ya mbere.

Nubwo benshi bamuzi nk’umuramyi ufite ijwi rikora ku mitima, Hope Promise avuga ko kwandika byari indi mpano Imana yamushyizemo.

Ati: “Amagambo wandika rimwe na rimwe akora ku mutima kurusha indirimbo. Najyaga nibaza uko nasangiza abandi urugendo rwanjye mu buryo burambuye, bityo iki gitabo kiba umwanya mwiza wo gushishikariza urubyiruko n’abagore kudacika intege.”

Avuga ko yabirose kuva kera, ariko ko uyu ari wo mwanya mwiza Imana yamuhaye kugira ngo ubutumwa bwe bugere ku batuye isi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.