× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uwase Celine ukunzwe mu ndirimbo "Umugambi" ari mu byishimo byo gusoza Kaminuza mu Icungamari-PHOTOS

Category: Artists  »  September 2023 »  Ruzindana Jackson

Uwase Celine ukunzwe mu ndirimbo "Umugambi" ari mu byishimo byo gusoza Kaminuza mu Icungamari-PHOTOS

"Umugambi" niyo ndirimbo benshi bamuziho, ikaba imaze amezi 11 iri hanze. Uwo ni Uwase Celine, umuhanzikazi ubarizwa i Rubavu ku mpamvu z’amasomo, umaze gukora indirimbo enye zabimburiwe n’iyo yise "Hana".

Celine Uwase ari mu byishimo byinshi bikomeye byo gusoza icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Icungamari (Finance) nyuma yo gusobanura igitabo yanditse, ndetse agahabwa amanota yo ku rwego rwo hejuru, ibizwi nka Defense [Kudefanda].

Umuhango wo gupfundikira amasomo ye (Defense) witabiriwe n’abo mu muryango we, abanyeshuri bagenzi be, n’inshuti ze. Uyu mukobwa wari uberewe cyane mu myenda irimo ibara ry’umweru hejuru ndetse n’ikigina (Brown) hasi ari naryo ryiganje cyane, yagaragaye anezerewe cyane.

Abahanga basobanura ko Ibara ry’Igitaka cyangwa Ikigina, umuntu urikunda usanga afite igikundiro kandi akunda gutanga cyangwa gufasha abatishoboye. Abantu barikunda kandi usanga baragize ibibazo mu buzima, ariko bakabasha kubivamo neza.

Ryerekana nanone umuntu ufite ikinyabupfura, kubera ubuzima buruhije aba yaraciyemo, ariko akaba yarabyigiyemo byinshi byatumye amenya ubwenge. Bene aba bantu ngo bakunda ibara ry’igitaka cyangwa ikigina cyane mu buzima bwabo.

Si iby’amabara dushaka kugarukaho cyane, gusa icyo tuzi kuri Celine tubikuye mu nshuti ze ni uko afite ikinyabupfura, igikundiro ndetse agira umutima wo gufasha abatishoboye. Kuri ubu ari kwirirwa yambaye inkweto n’amasogisi akarara abyambaye kubera ibyishimo byasaze umutima we.

Ni nyuma yo gusoza Kaminuza muri ULK Gisenyi mu ishami rya Finance. Celine Uwase ukunzwe mu ndirimbo "Umugambi", yabwiye Paradise ko mu mutima we huzuye ibyishimo byinshi, ndetse ngo amashimwe ni menshi, ku buryo atabona uko abisobanura.

Ati "Ndashima cyane Imana yabanye nanjye ikandinda muri byose. Ndashimira cyane ababyeyi banjye n’abavandimwe bakoze igishoboka cyose ku bwanjye. Ndashimira inshuti zanjye zanyeretse urukundo mu bihe byose bakabana nanjye. Ndashimira n’abarezi bampaye ubumenyi".

Ateye iyi ntambwe nyuma y’amezi 4 ashyize hanze indirimbo nshya yise "Inzira", yaje ikurikira "Umugambi" yamwubakiye izina. Uyu mukobwa usengera mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, avuga ko ubwo asoje Kaminuza, agiye kubona umwanya uhagije wo gukora umuziki.

Umutima wa Celine wuzuye amashimwe ku bw’intambwe ikomeye yateye mu masomo

Celine avuga ko atabona uko asobanura ibyishimo afite mu mutima we

Umuramyi Celine ukunzwe mu ndirimbo "Umugambi" yasoje Kaminuza

Yasazwe n’ibyishimo nyuma y’imyaka 3 ari ku ntebe y’ishuri

Yashimwe n’umuryango we ku bw’intambwe yateye mu masomo

Indirimbo "Umugambi" niyo yamwubakiye izina

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "INZIRA" YA CELINE UWASE

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMUGAMBI" YA CELINE UWASE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.